Raporo ya Mueller yanzuye ko u Burusiya nta ruhare bwagize mu itorwa rya Perezida Trump

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 Mata 2019 saa 10:51
Yasuwe :
0 0

Iperereza ryari rimaze hafi imyaka ibiri rikorwa n’umunyamategeko wihariye, Robert Mueller, ryashyizwe ahabona rihamya ko u Burusiya butivanze mu itorwa rya Perezida Donald Trump.

Iyi raporo yamuritswe kuri uyu wa Kane ifite paji 448, igaragaza ko bigitangazwa ko hagiye gukorwa iperereza ku ruhare rw’u Burusiya mu matora ya perezida wa Amerika, muri Gicurasi 2017, Trump yikije umutima ati “Oh mana yanjye. Biteye ubwoba. Iri rigiye kuba iherezo rya perezidansi yanjye.”

Ibyo ngo yabivugiye ko bene iri perereza rifata imyaka myinshi, ku buryo umuyobozi abangamirwa mu gufata ibyemezo.

Igaragaza ko muri Kamena 2017 Trump yagerageje kwirukanisha Mueller wari umaze gutangiza iperereza. Ngo yahamagaye Don McGahn wari umunyamategeko muri White House, amusaba kumvisha intumwa nkuru yungirije ya leta, Rod Rosenstein, ko Mueller adakwiye kuba muri izi nshingano.

Trump ngo yamuhamagaye bwa kabiri amusaba kubikora bwangu kandi akamumenyesha ko yabikoze, undi ahubwo yitegura kwegura kuko atari “yiteguye gukurikiza amabwiriza ya Perezida” ndetse ngo ntiyumvaga icyo ari bumusubize niyongera kumuhamagara.

Iyi raporo ivuga ko mu bihe bitandukanye abantu ba hafi ba Trump bahuye n’abarusiya mu mezi make mbere na nyuma y’itorwa rye, haganirwa ku bijyanye n’ubucuruzi n’ibindi, ariko nta bimenyetso byigeze biboneka ko hakozwe ubugambanyi bubyara icyaha.

Ivuga ko uko guhura kwabaga gutegerejwemo “inyungu mu matora zishingiye ku makuru yaba yaribwe ndetse agatangazwa bikozwe n’abarusiya”. Nanone ngo kwabaga kugamije ubutumire hagati ya Trump na Perezida Vladmir Putin cyangwa ubutumire bw’abayobozi bahagarariye Gverinoma y’u Burusiya, mu kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Raporo ivuga ko “nubwo iperereza ryerekanye ugukorana bya hafi hagati y’abari muri Guverinoma y’u Burusiya n’abamamazaga Trump, ibimenyetso bitari bihagije ngo hemezwe ko bigize icyaha. Iperereza ntiryabashije kugaragaza niba abantu ba hafi ba Trump baragambanye cyangwa bagakorana na Guverinoma y’u Burusiya mu kwivanga mu bikorwa by’amatora.”

Mueller yanagenzuye ibikorwa 10 bya Trump ku kubangamira ubutabera agamije guca intege iri perereza, ariko ntiyageze ku mwanzuro kuko akenshi amabwiriza Trump yatangaga atubahirizwaga cyangwa ibyo akoze bikaba biri mu bubasha bwe.

Iyi raporo imaze gutuma abantu bagera kuri 35 bakurikiranwaho ibyaha barimo abenshi bakoranye na Trump yiyamamaza cyangwa bakoze mu buyobozi bwe akimara gutorwa.

Perezida Trump yatangaje ko uyu ari umunsi udasanzwe kuri we, kuko iperereza ryerekanye ko nta ruhare abarusiya bagize mu itorwa rye ndetse akaba atarabangamiye ubutabera.

Robert Mueller yatangaj raporo ye nyuma y'imyaka hafi ibiri Perezida Donald Trump atorewe kuyobora Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza