00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Qatar yatanze icyizere ko intambara yo muri Gaza ishobora guhagarara vuba

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 14 January 2025 saa 06:45
Yasuwe :

Guverinoma ya Qatar yatangaje ko ibiganiro bimaze igihe byarananiranye hagati ya Israel n’umutwe witwaje intwaro wa Hamas birimbanyije.

Yasobanuye ko ibi biganiro biri kuganisha ku guhagarika intambara muri Gaza yatangiye mu Ukwakira 2023, ndetse no kurekura imbohe zimaze umwaka n’amezi atatu zifashwe.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar, Majed al-Ansari kuri uyu wa 14 Mutarama 2025 yabwiye itangazamakuru ko ibiganiro bya Israel na Hamas biri hafi kugera ku masezerano y’amahoro.

Majed yagize ati “Ubu tugeze mu cyiciro cya nyuma kugira ngo amasezerano ashyirweho umukono ndetse hari icyizere ko azagerwaho.”

Mu gihe Hamas na Israel byasinya aya maserezano, bizatanga agahenge ku bo muri Gaza bamaze igihe kinini bari mu buzima butoroshye mu nkambi z’impunzi, bamwe muri bo bakanagerwaho n’ibitero.

Ni kenshi ibiganiro hagati ya Hamas na Israel byatanze icyizere cyo guhagarika intambara muri Gaza ariko bigahagarara bitewe n’uko impande zombi zabaga zasubiranyemo, zishinjanya gusubukura imirwano.

Mu ijoro ryo ku wa 13 Mutarama 2025, ibiro bya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, byagaragaje ko hari icyizere cy’uko amasezerano y’amahoro na Hamas azagerwaho.

Ibi kandi byagarutsweho na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, mu ijambo yavugiye i Washington D.C ku wa 13 Mutarama, ubwo yagaragazaga ibyo ubutegetsi bwe bwagezeho mu rwego rw’ububanyi n’amahanga.

Perezida Biden yatangaje ko kugera ku masezerano y’amahoro hagati ya Israel na Hamas biri mu cyifuzo yatanze mu mezi ashize.

Abagera kuri 46.500 ni bo bamaze kugwa mu bitero by’ingabo za Israel muri Gaza, mu gihe abagera kuri 109.571 bakomeretse kuva intambara yatangira ku wa 7 Ukwakira 2023. Ni amakuru yemejwe na Minisiteri y’Ubuzima ya Gaza.

Qatar yagaragaje ko hari icyizere ko intambara yo muri Gaza ishobora kurangira mu gihe hasinywa amasezerano y'amahoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .