Qatar: Kutambara agapfukamunwa bigiye kujya bihanishwa igifungo cy’imyaka itatu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 17 Gicurasi 2020 saa 04:53
Yasuwe :
0 0

Qatar yatangiye gushyira mu bikorwa kimwe mu bihano bikomeye ku Isi aho guhera kuri iki Cyumweru, umuntu uzajya ufatirwa mu ruhame atambaye agapfukamunwa azajya ahanishwa ibihano bishobora kugeza no ku gifungo cy’imyaka itatu.

Nibura abantu barenga ibihumbi 30 muri Qatar bamaze kwandura icyorezo cya COVID-19 mu gihe abamaze gupfa bo ari 15.

Amategeko yashyizweho ni uko umuntu uzajya ufatwa atambaye agapfukamunwa azajya ahanishwa igifungo kigera ku myaka itatu n’ihazabu ingana n’ibihumbi 55 by’amadolari, asaga miliyoni 51 Frw.

Abashoferi bari mu modoka bonyine nibo bemerewe kuba batambaye agapfukamunwa. Ubu ibihugu birenga 50 ku Isi byamaze kugira itegeko kwambara agapfukamunwa nk’uburyo bumwe bufasha mu gukumira ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Nko muri Tchad umuntu ufatwa atambaye agapfukamunwa, ibihano ni uko ashobora gufungwa kugera ku minsi 15 muri gereza. Muri Maroc naho hari ibihano bikomeye birimo ko uwarenze ku mabwiriza ashobora gufungwa nibura amezi atatu akaba yanacibwa ihazabu ingana n’amadolari 130.

Kutambara agapfukamunwa muri Qatar bishobora gutuma umuntu afungwa imyaka itatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .