Qatar igiye guhana abagize uruhare mu gukuzamo imyenda abagore ku kibuga cy’indege

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 30 Ukwakira 2020 saa 04:45
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Qatar yatangaje ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane abagize uruhare mu gikorwa cyo gukuzamo abagore imyenda ku kibuga cy’indege cya Hamad International Airport, ngo bapimwe niba ntawe uherutse kubyara ubwo hatoragurwaga uruhinja kuri icyo kibuga.

Byabaye tariki 2 Ukwakira ariko byamenyekanye muri iki cyumweru. Bamwe mu bagore bavuze ko bari buriye indege ibajyana Sydney muri Australia nyamara bagategekwa kuvamo igitaraganya bari ku kibuga cy’indege ngo babanze bapimwe.

Ni nyuma y’uko ku kibuga cy’indege Hamad International Airport hari hamaze kuboneka uruhinja rwatawe ahajugunywa imyanda, ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege bugakora ibishoboka byose ngo hamenyekane uwabyaye uwo mwana.

Abagore bahise bashyirwa mu mbangukiragutabara barapimwa. Bamwe bavuze ko bategekwaga gukuramo imyenda ngo bapimwe, batabanje kubwirwa impamvu cyangwa kubyemera.

Ni igikorwa cyamaganywe na Guverinoma mpuzamahanga zirimo Australia n’Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth.

Ku wa Gatatu Guverinoma ya Qatar yasabye imbabazi kubyo abo bagore baciyemo ubwo bategekwaga gupimwa.

Kuri uyu wa Gatanu ibiro bishinzwe ubuvugizi bwa Guverinoma muri Qatar byatangaje ko iperereza ry’ibanze ryakozwe, ryagaragaje ko hari amahame yirengagijwe ubwo abo bagore bategekwaga gupimwa.

Iryo tangazo rivuga ko ababigizemo uruhare ubushinjacyaha bwategetswe kubakoraho iperereza ngo bagezwe mu butabera.

Mu bagore bagizweho ingaruka n’icyo gikorwa harimo 13 bo muri Australia, Abongereza babiri n’umugore umwe wo muri Nouvelle Zelande. Bivugwa ko hari n’abandi bagore bari bari mu zindi ndege bapimwe.

Ubuyobozi bw'ikibuga cy'indege n'ubwa Qatar Airways bwagize uruhare mu gutuma abo bagore bapimwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .