Ni amasezerano yasinywe ku wa 14 Werurwe 2025, nyuma y’uruzinduko Donald Trump yagiriye muri Qatar. Yari avuye mu rundi yagiriye muri Arabie Saoudite.
Amasezerano yashyizweho n’Umuyobozi Mukuru wa Boeing, Kelly Ortberg n’uwa Qatar Airways, Badr Mohammed Al-Meer, bahagarariwe na Trump na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al-Thani, asinyirwa i Doha.
Trump yavuze ko ari ubwa mbere Boeing yagira umukiliya nk’uwo utumiza indenge nyinshi icyarimwe.
Ati “Ni amasezerano afite agaciro k’arenga miliyari 200$. Indege 160 ni nyinshi, ni ibintu byiza cyane. Ni agahigo gakomeye.”
Ntabwo ubwoko bw’izo ndege bwatangajwe. Icyakora abahanga mu bwikorezi bwo mu kirere bagaragaza ko hashingiwe ku biciro by’indege za Boeing zihenda kurusha izindi za 777X, izatumijwe na Qatar zishobora kugeza kuri miliyari 70$.
Boeing iri mu nganda zikomeye zikora indege mu Isi haba ku bwinshi no ku gukomera. Mu 2024 yagurishije indege 348, icyakora zaragabanyutse kuko mu 2023 urwo ruganda rwari rwagurishije indege z’ubucuruzi 528.
Kuva Boeing yabona izuba imaze kugurisha indege zirenze ibihumbi 19. Urwo ruganda rwatangiye gukora mu 1916 rushinzwe na William E. Boeing.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!