Ushakov yavuze ko ibyo biganiro byamaze amasaha atatu, byari ingenzi cyane, bderse avuga ko byatumye Amerika n’u Burusiya bitera intambwe mu kumvikana ku ngingo nyinshi, zirimo iy’intambara yo muri Ukraine, ndetse n’ibindi bitandukanye.
By’umwihariko, Putin na Witkoff baganiriye ku buryo bwo "gusubukura ibiganiro hagati y’abahagarariye u Burusiya na Ukraine," bigamije gushakira umuti amakimbirane hagati y’ibyo bihugu byombi.
Mu mezi ashize, Witkoff yagiranye ibiganiro byinshi n’abayobozi bakuru b’u Burusiya, ndetse n’ibyo yagiranye na Putin inshuro eshatu byibuze. Afatwa nk’umwe mu bafite uruhare runini mu kongera kubanisha neza Amerika n’u Burusiya kuri manda ya kabiri ya Trump.
Kuva Trump yatangira kwiyamamariza manda ya kabiri ndetse akigera no ku butegetsi, yagaragaje ko ikibazo cy’amakimbirane hagati y’u Burusiya na Ukraine ari kimwe mu byo ashyize imbere.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!