Bennett yavuze ko intambara ya Ukraine n’u Burusiya igitangira umwaka ushize, Zelensky yamusabye kumubariza Putin niba ingabo ze zidashaka kumwica.
Icyo gihe ingabo z’u Burusiya zari zagose umujyi wa Kyiv ndetse zari zikomeje kurasa ubutitsa inyubako zitandukanye muri uwo mujyi.
Muri Werurwe 2022, Bennett yahuye na Putin, amubaza niba ingabo ze zidashaka kwica Zelensky wari wamutumye kumubariza.
Ati “Naramubajije nti ese urashaka kwica Zelensky?”. Undi ngo yahise amusubiza ko ntabyo ateganya, undi amusaba kurahira arabikora.
Ubwo Bennett yari avuye i Moscow, yahise ahamagara Zelensky amwizeza ko Putin adateganya kumwica.
Nyuma y’amasaha abiri ubwo Bennett yari avuye mu Burusiya, Zelensky yahise ashyira ku mbuga nkoranyambaga amashusho avuga ko atihishe nkuko byavugwaga ndetse ko adatinya uwo ari we wese.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!