Perezida Putin yabigarutseho mu mashusho yafashwe mbere ariko akanyuzwa kuri Televiziyo y’igihugu kuwa 31 Ukuboza 2022 aho yagaragaje ko iyi ntambara izarwanwa mu nyungu zo guharanira ejo hazaza h’igihugu cye.
Ni ubutumwa bwanatambukirijwe imbere y’ingabo ziri mu mwambaro wa gisirikare aho zagaragarizaga abaturage ko amezi ari imbere buri wese azaba asabwa inkunga mu guharanira ubusugire bw’igihugu.
Perezida Putin ati “Turi kurwanira ubutaka gakondo bwacu, turi kurwanira ukuri n’ubutabera kugira ngo umutekano w’u Burusiya usugire usagambe.”
Mu mezi ashize u Burusiya bwakunze kugaragaza ko intambara ibahuza na Ukraine ko itazagira ingaruka mbi ku buzima bw’Abarusiya.
Gusa mu mezi 11 ashize nta cyizere kigaragaza ko izarangira vuba ahubwo uko ibihe bihita niko u Burusiya bukangurira abaturage kuza kurwana ku gihugu.
Mu minsi ishize u Burusiya bwagaragaje ko bukeneye abarenga ibihumbi 300 bashobora kunganira abari mu rugamba mu gihe bibaye ngombwa, ibigaragaza ko intambara ishobora kuzamara igihe kirekire.
Nubwo buhanganye na Ukraine mu buryo butaziguye, bunahanganye n’ibihugu by’abo mu Burengerazuba bw’Isi nka Leta zunze Ubumwe za Amerika mu bu buryo buziguye cyane ko iki gihugu kiyobowe na Joe Biden gitanga inkunga ya za miliyari z’amadorari yifashishwa mu kugura intwaro Ukraine ikoresha.
Ibi byanatumye u Burusiya butsimburwa mu bice byinshi bwari bwarigaruriye mu minsi ya mbere y’intambara.
Mu minsi ishize Perezida Putin yasabye abatumva neza ibyo iyi ntambara igamije, kubanza gushyira buri kimwe mu mwanya wacyo bakareka gufata umurava n’ubutwari ngo babyitiranye n’ubugambanyi bujyana n’ubugwari.
Ubwo Ukraine yasabaga u Burusiya kuva mu bice bwafashe bukayoboka inzira y’ibiganiro, Perezida Putin yavuze ko bari kurwanira uburenganzira bw’abaturage babo no kubohoza ibice byahoze ari iby’u Burusiya.
Yavuze ko ibikorwa by’abo mu Burengerazuba bw’Isi bari kubyutsa umujinya w’u Burusiya ku buryo bishobora gutangiza ibitero karahabutaka bitigeze bigabwa na rimwe.
Ati “Abo mu Burengerazuba iyo bigeze ku mahoro barabeshya, ibyo bari gukora ni ubushotoranyi si ukugarura amahoro. Babikora bifashishije Ukraine mu guca intege no kwangiri za u Burusiya. Ntituzabakundira kuko tutazabyemera.”
Ku rundi ruhande butegetsi bwa Kyiv ndetse n’abo mu Burengerazuba bakahana bivuye inyuma ibyo birego bya Putin by’uko hari gukoreshwa Umuryango w’ubutabarane wa OTAN mu gushaka gushotora u Burusiya, bakavuga ko ahubwo yatangije intambara ku mpamvu zidafututse zo kwigarurira bimwe mu bice bya Ukraine.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!