00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Putin yaburiye u Burayi na Amerika bakeka ko bazatsinda u Burusiya hakoreshejwe intambara

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 July 2022 saa 10:37
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yikomye bikomeye u Burayi na Amerika bakeka ko bashobora gutsinda igihugu cye binyuze mu ntambara, avuga ko babishatse babigerageza bakazirebera.

Ni ijambo ryuje amagambo akomeye yavuze kuri uyu wa Kane, ubwo yahuraga n’abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko.

Putin yavuze ko urugamba barimo kurwana muri Ukraine rwagaragaje impinduka mu miyoborere y’isi, ko itagomba gushingira ku bitekerezo by’uruhande rumwe gusa.

Muri iryo jambo, yanakomoje ku biganiro bigamije guhagarika intambara y’u Burusiya na Ukraine, avuga ko amahirwe yabyo azajya agenda agabanyuka uko intambara irushaho kumara iminsi.

Yagize ati "Uyu munsi twumva ko bashaka kudutsindira ku rugamba. Ni iki mwavuga? Mubareke bagerageze. Twumvise inshuro nyinshi ko [u Burayi na Amerika] bashaka kurwana natwe kugeza ku Munya-Ukraine wa nyuma. Ibi ni ibyago ku baturage ba Ukraine, ariko ibintu byose birasa n’aho ari ho bigana."

Perezida Putin ubwo yaganiraga n'abayobozi b'Inteko ishinga amategeko, kuri uyu wa Kane

U Burusiya bushinja uburengerazuba kubugabaho intambara mu bihano byinshi babufatiye mu bukungu, n’uburyo bakomeje kohereza intwaro nyinshi kandi zikomeye muri Ukraine.

Intambara ntiratangira

Mu gihe Putin yavugaga ko u Burusiya ari bwo burimo kwinjira neza mu ntambara, yanavuze ko kugeza ubu imishyikirano hagati y’impande zombi ishoboka.

Yakomeje ati "Buri wese akwiye kumenya ko mu buryo bwa nyabwo, nta kintu turatangira mu buryo bufatika. Ku rundi ruhande, ntabwo duhakana ibiganiro bigamije amahoro. Ariko abo batabishaka bakwiye kumenya ko uko bitinda kurushaho, ni ko kuganira natwe bizabagora."

Putin yavuze ko ibihano byashyizweho n’uburengerazuba birimo guteza ingorane igihugu cye, ariko ko atari zo ababitangije bashakaga.

Kuva ku wa 24 Gashyantare, u Burusiya bukomeje kwigarurira ibice byinshi bya Ukraine.

Agaheruka ni Luhansk, ndetse ubu urugamba rukomeje muri Donetsk. Ni ibice u Burusiya buvuga ko bushaka kubohora, ndetse bwamaze kwemeza ko ari Repubulika ebyiri zigenga.

Mu biganiro yagiranaga n’abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko, umwe muri bo witwa Sergei Mironov wo mu ishyaka A Just Russia, yasabye Putin gushyiraho ikigo cyafasha kuba ibice byafashwe kuri Ukraine byomekwa ku Burusiya.

Ni igitekerezo Putin yamwijeje ko bazaganiraho.

Ukraine ntizatanga ubutaka bwayo - Zelensky

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko Ukraine itazahara ubutaka bwayo ngo buhabwe u Burusiya, ngo intambara ikunde ihagararare.

Yabwiye CNN kuri uyu wa Kane ati "Abanya-Ukraine ntabwo biteguye gutanga ubutaka bwabo, ngo bemere ko izo teritwari ziba iz’u Burusiya. Ubu ni ubutaka bwacu."

Ni ijambo yavuze ko mu gihe bimwe mu bice bigenzurwa n’u Burusiya, abayobozi babyo barimo gutegura referendumu, ku buryo ubwo buso bwahinduka igice cy’u Burusiya.

Ni mu duce nka Kherson, Luhansk na Donetsk.

Zelensky kandi yavuze ko nta mutekano abona igihugu cye gishobora kugira uretse kuba cyajya muri NATO, ndetse ko kutemera Ukraine nk’umunyamuryango bidakwiye.

Mu nama yabereye i Bucharest muri Mata 2008, NATO yemeje Ukraine na Georgia nk’ibihugu biri hafi kuba abanyamuryango b’iri huriro rya gisirikare.

Iyo ntambwe ariko ntabwo birayirenga nubwoUkraine ibyifuza cyane.

Intwaro zoherejwe na NATO zafatiwe muri Ukraine

Ingabo z’u Burusiya zifatanyije n’umutwe w’abarwanyi wa Repubulika ya Rubanda ya Luhansk (LPR), batangaje ko bafashe intwaro zoherejwe na NATO muri Ukraine, hafi y’umujyi wa Sloviansk.

Izo ntwaro zirimo imbunda za Panzerfaust zakorewe mu Budage na Javelin zifasha mu kurasa ibifaru by’intambara, zakorewe muri Leta zunze ubumwe za Amerika nk’uko ibiro nyaramakuru by’u Burusiya, TASS, byabitangaje.

Uwatanze amakuru yagize ati "Ingabo zihuriweho zatsinze iza Ukraine hafi y’umujyi wa Sloviansk, zifite intwaro za NATO zirimo Javelins zo muri Amerika na Panzerfaust zo mu Budage."

"Izo ntwaro zari ziteguye ku buryo zirwanishwa, zahise zihabwa abasirikare ba DPR na LPR,"

Muri urwo rugamba kandi, u Burusiya bwatangaje ko ingabo zabwo zirwanira mu kirere zishe abasirikare 350 ba Ukraine zinatwika imodoka 20 z’intambara hafi y’umujyi wa Artyomovsk, muri Repubulika ya Rubanda ya Donetsk (DPR) nk’uko byemejwe n’umuvugizi w’ingabo z’u Burusiya, Lieutenant-General Igor Konashenkov.

Perezida Zelensky ntashaka ko hagira igice cya Ukraine u Burusiya butwara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .