00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Putin yemeje politike nshya yorohereza u Burusiya gukoresha intwaro za nucléaire

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 November 2024 saa 01:12
Yasuwe :

Perezida Vladimir Putin, yemeje gahunda nshya y’igihugu cye ku bijyanye n’ikoreshwa ry’intwaro za nucléaire, igena ko u Burusiya bushobora gukoresha izi ntwaro mu gihe cyose bwaba bwibasiwe n’ibitero bya misile kandi bishyigikiwe n’igihugu nacyo gifite intwaro za nucléaire.

Umwanzuro wo kwemeza iyi politike y’u Burusiya ivuguruye mu bijyanye n’intwaro za nucléaire watangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ugushyingo 2024.

Iyi politike nshya igena ko u Burusiya bushobora gukoresha intwaro za nucléaire, mu gihe cyose bwagabwaho igitero cya misile, drone ndetse n’izindi ndege za gisirikare.

Igena ko ubushotoranyi bukorewe u Burusiya bukozwe n’igihugu kidafite intwaro za nucléaire ariko gishyigikiwe n’ikizifite, bufatwa nk’ubushotoranyi buhuriweho. Ibi biri mu bishobora gutuma u Burusiya bukoresha intwaro za nucléaire.

Iyi politike ivuga kandi ko ubushotoranyi bukorewe u Burusiya cyangwa igihugu cy’inshuti yabwo, bukozwe n’ihuriro rya gisirikare, bufatwa nk’ubushotoranyi buhuriweho n’abari muri iryo huriro bose.

Ivuga kandi ko nubwo u Burusiya bufata intwaro za nucléaire nk’ubwirinzi, bushobora gufata icyemezo cyo kuzikoresha mu gihe iki gihugu cyangwa Belarus bigabweho igitero simusiga.

Iyi politike igena kandi ko ibitero bigabwe ku bikorwaremezo by’u Burusiya bishobora kuba impamvu iki gihugu cyakoresha intwaro za nucléaire.

Perezida Putin yemeje iyi politike nshya nyuma y’iminsi mike Perezida Joe Biden wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahaye Ukraine uburenganzira bwo kurasa ku butaka bw’u Burusiya, akoresheje misile yahawe n’igihugu cye.

Abajijwe niba iki cyemezo cyaba gifite aho gihuriye n’uyu mwanzuro wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov yavuze ko “kije mu gihe nyacyo, Perezida Putin yategetse Guverinoma kuvugurura iyi politike mu ntangiriro z’uyu mwaka, ku bw’ibyo bigendanye n’ibi kuba.”

Perezida Putin afashe iki cyemezo nyuma y’iminsi 1000 ishize igihugu cye kiri mu ntambara na Ukraine, cyane ko yatangiye ku wa 24 Gashyantare 2022.

Perezida Putin yemeje politike nshya yorohereza u Burusiya gukoresha intwaro za nucléaire

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .