Uyu Mukuru w’Igihugu yatanze ubu butumwa nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bwongereza byemereye Ukraine kurasa ku butaka bw’u Burusiya, byifashishije misile byayihaye.
Izi misile ni ATACMS ziraswa ku ntera ndende, zakozwe n’Abanyamerika, na Storm Shadow zakozwe n’Abongereza. Ukraine yashimye Amerika n’u Bwongereza, igaragaza ko yiteguye kuzikoresha mu rwego rwo guca intege u Burusiya.
Mu butumwa Perezida Putin yagejeje ku baturage kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2024, yatangaje ko u Burusiya bufite uburenganzira bwo kurasa ku bikorwaremezo by’igisirikare cya Amerika n’u Bwongereza.
Yagize ati “Dutekereza ko dufite uburenganzira bwo kurasa ku bikorwaremezo bya gisirikare by’ibihugu byemeye ko intwaro zabyo zifashisha mu kugaba ibitero ku bikorwaremezo byacu.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yasobanuye ko u Burusiya busanzwe bushyigikira ko intambara yo muri Ukraine yahagarikwa binyuze mu biganiro by’amahoro, ngo ariko Amerika yakomeje kuyenyegeza, yongera ibyago by’uko yafata indi ntera.
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko Ukraine yatangiye gukoresha ATACMS na Storm Shadow mu bitero yagabye mu ntara ya Bryansk na Kursk. Ukraine na yo yarashweho misile yoherezwa mu ntera iringaniye.
Perezida Putin yavuze ko mu gihe umutekano w’u Burusiya wakomeza guhungabanywa n’izi misile za Amerika n’u Bwongereza, ingabo z’u Burusiya zakorera igerageza rya misile nshya ku bikorwaremezo by’ingabo z’ibi bihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!