00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Putin yateguje Isi ibura ry’ibiribwa ku isoko

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 April 2022 saa 04:21
Yasuwe :

Putin yaburiye ibihugu by’u Burayi na Amerika, ko nibidakorana neza n’u Burusiya, hazabaho ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa ku isoko mpuzamahanga.

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo yakiraga mugenzi we wa Belarus, Aleksandr Lukashenko.

Mu ijambo rye yagize ati “ Niba badakoranye natwe mu buryo buboneye, hazabaho ikibazo cy’ibiryo ku isoko mpuzamahanga. N’ikimenyimenyi na mbere y’uko ibi byose biba, hari izamuka ry’ibiciro ridasanzwe ryikubye hafi inshuro eshatu kandi byatewe n’ikosa ryakozwe n’u Burayi na Amerika.”

Putin yavuze ko hari ikibazo cy’ibura ry’ifumbire ikoreshwa mu buhinzi, kuba itari kuboneka nabyo byatewe n’amakosa yakozwe n’ibihugu by’u Burayi.

Ati “Niba abafatanyabikorwa bacu bo mu Burayi na Amerika badobeje ibintu mu bijyanye n’ubukungu mu bwikorezi bwo mu mazi, ibintu bizadogera no ku ruhande rwabo ibiciro by’ibiryo bizamuke. Bizatuma habaho inzara mu bice bitandukanye by’Isi, hanyuma abimukira biyongere.”

Perezida Putin yavuze ko igihugu cye kizakorana n’abafatanyabikorwa babishaka, ko nta muntu uzigera ugiheza nk’uko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bishaka kubigenza. Yavuze ko igihugu kimwe kidashobora kwigarurira Isi muri iki gihe.

Putin yasabye ibihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi kwirinda gukora amakosa yatuma ibiribwa bibura

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .