00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Putin yateguje Amerika n’u Burayi kubangamira inyungu zabyo mu mahanga

Yanditswe na Rosine Ingabire
Kuya 6 June 2024 saa 10:41
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yateguje Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi, guha intwaro ibindi bihugu byegereye aho inyungu z’u Burusiya ziri, mu gihe icyo gihugu gikeka ko abanyamerika n’abanyaburayi bashaka kuzihungabanya.

Putin yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu mu kiganiro n’abanyamakuru, ahereye ku rugero rw’uburyo Amerika n’Abanyaburayi bakomeje gufasha Ukraine bayiha intwaro, kubera inyungu zabo bita ko zibangamiwe n’abanyaburayi.

Yagize ati “Niba umuntu yumva we yatanga intwaro mu gace duherereyemo agamije kuturasaho, kuki twe tutagira uburenganzira bwo gutanga intwaro nk’izo mu bindi bihugu ahari inyungu zabo zibangamiye u Burusiya?”

Ibihugu by’i Burayi na Amerika bimaze igihe bifasha Ukraine haba mu ntwaro n’amafaranga ngo bahangane n’u Burusiya.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .