Ibiro bya Perezida w’u Burusiya byatangaje ko Putin yasuye uruganda rw’ingufu za nucléaire ruri kubakwa muri Kursk tariki ya 20 Gicurasi 2025, agirana inama yo mu muhezo n’abakorerabushake barwanira igihugu cye.
Byasobanuye ko Putin yaganiriye na Guverineri w’Agateganyo wa Kursk, Alexander Khinshtein, amumenyesha ko ashyigikiye igitekerezo cyo gukomeza guha amafaranga abahunze imirwano yabereye muri iyi ntara.
Putin yahumurije abahunze, abamenyesha ko bazataha ariko ko hari ibisasu byatezwe mu butaka bwo muri Kursk bizabanza gutegurwa. Ati "Abenshi bategereje gutaha ku butaka bwa gakondo. Ibyo bizaba. Ariko umutekano ugomba gushakwa. Icya mbere kiruta ibindi ni ugutegura ibisasu byatabwe cyane cyane mu bice byo guturamo."
Ingabo za Ukraine zinjiye muri Kursk muri Kanama 2024, zisobanura ko zigamije guca intege ingabo z’u Burusiya zari zikomeje kwagura ibirindiro mu bice byo mu burasirazuba byegereye umupaka.
Ni ubwa mbere ingabo z’amahanga zari zigenzuye igice cy’u Burusiya kuva Intambara ya Kabiri y’Isi yarangira mu 1945, ndetse byatumye abenshi bashidikanya ku buhangange bwabwo.
U Burusiya bwatangaje ko ingabo za Ukraine zakuwe muri iyi ntara, ubwo Ukraine yari imaze iminsi ibushinja kwifashisha abasirikare ba Koreya ya Ruguru bagera ku bihumbi 12.
Muri Mata, Perezida Volodymyr Zelensky wa Ukraine yasubije ko abasirikare babo bakomeje kurinda ibice bafashe muri Kursk no muri Belgorod, kandi ko igitutu cyashyirwaga ku Burusiya cyatangaga umusaruro.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!