Putin yashyize ashimira Biden ku ntsinzi ye mu matora

Yanditswe na Tuyishimire Raymond
Kuya 16 Ukuboza 2020 saa 06:56
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’ukwezi kurenga Joe Biden atorewe kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, kuri uyu wa Kabiri yamushimiye ku ntsinzi ye anamwifuriza imirimo myiza.

Ku wa 7 Ugushyingo nibwo byemejwe ko Joe Biden ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Amerika, abayobozi b’ibihugu bitandukanye batangiye kumwifuriza imirimo myiza ariko u Burusiya bwo buryumaho.

Ibiro bya Perezida byavuze ko impamvu u Burusiya bwatinze gushimira Biden, ari uko bwari butegereje intsinzi ye yemezwa n’amategeko mbere y’uko bamushimira.

Byatangaje ko u Burusiya ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika byiteguye gukomeza gushimangira umubano ndetse no gukaza umutekano ku ruhando rw’Isi.

Ati "Putin yifurije Perezida watowe ibyiza bishoboka ndetse agaragaraza icyizere ko u Burusiya na Amerika bifite inshingano zikomeye ku mutekano n’amahoro y’Isi bishobora kureka ibibitandukanye bigatahiriza umugozi umwe mu gushaka ibisubizo by’ibibazo byugarije Isi.”

Ibiro bya Putin byatangaje ko we ku giti cye yivugiye ko yiteguye gukorana na Joe Biden.

U Burusiya bwifurije Biden imirimo myiza nyuma y’umunsi umwe Itsinda ry’abantu bashinzwe kwemeza ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rizwi nka ‘Electoral College’ ryemeje bidasubirwaho ko Joe Biden ari we watsinze amatora ya Perezida yabaye tariki 3 Ugushyingo uyu mwaka.

Nyuma y'ukwezi Joe Biden atowe, Vladimir Putin yamwifurije imirimo myiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .