Putin yashinje ibihugu by’i Burayi na Amerika gushyira ibikangisho kuri Afurika

Yanditswe na IGIHE
Kuya 21 Ukwakira 2019 saa 07:50
Yasuwe :
0 0

Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin, yavuze ko igihugu cye gishobora gufasha umugabane wa Afurika kidashyizeho amabwiriza nk’uko bikorwa n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.

Mu kiganiro yagiranye na TASS ubwo hitegurwa inama izahuza u Burusiya n’abayobozi ba Afurika, yagize ati “Turabona uko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bishyira igitutu, gutera ubwoba n’ibikangisho bishyirwa kuri guverinoma za Afurika zifite ubusugire”.

Putin yakomeje avuga ko ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bikoresha uburyo bwo kugerageza kugarura ubugenzuzi ku bihugu byakolonije mu bundi buryo bugamije kubishakamo inyungu z’umurengera no gusahura umugabane.

U Burusiya bwiteguye kwakira abakuru b’ibihugu ba Afurika 47 mu nama izaba kuwa 23-24 Ukwakira 2019.

Putin yavuze ko umubano w’igihugu cye na Afurika wateye imbere bishingiye ku masezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare kuko nibura ibihugu 30 byo kuri uyu mugabane bigurishwa intwaro n’u Burusiya.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifitanye umubano ukomeye n’u Burusiya.

Inama y’Abaminisitiri iherutse kwemeza Iteka rya Perezida ryemera kwemeza burundu amasezerano yakorewe i Moscow ku wa 5 Ukuboza 2018, hagati ya Guverinoma ya Repubulika y’u Rwanda na Guverinoma y’Uburusiya, ku bufatanye mu rwego rw’ikoreshwa ry’ingufu za Nikeleyeri mu buryo bugamije amahoro.

Iri koranabuhanga rikazakoreshwa mu buhinzi, ingufu no kurengera ibidukikije.

Putin yavuze ko u Burusiya bwiteguye gukomeza umubano na Afurika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .