Ni ubusabe Perezida Putin yatanze ku Kanama gashizwe Umutekano mu Burusiya ku wa 26 Nzeri 2024.
Yashimangiye ko iryo suzuma rigomba gukoranwa ubushishozi hagakorwa urutonde rutomoye rw’ibibazo byugarije u Burusiya birimo n’amakuru y’umwimerere ajyanye n’ibitero byo mu kirere biri kugabwa ku gihugu cye muri iyi minsi.
Uyu muyobozi yagaragaje ko ibigenderwaho ngo u Burusiya bukoreshe intwaro za nucléaire bigomba kongerwa.
Perezida Putin ati “Ubushotoranyi ku Burusiya bukorwa n’igihugu kidakoresha intwaro za nucléaire ariko gitewe inkunga n’igihugu kizifite bigomba gufatwa nk’igitero cyakozwe ku buryo buhuriweho.”
Yavuze kandi ko u Burusiya bugomba gutangira gutekereza ku bijyanye n’ikoreshwa ry’izo ntwaro kirimbuzi mu gihe bwaba bufite amakuru yizewe ajyanye n’ibitero byagabwa kuu Burusiya cyangwa incuti yabwo Belarus, bikozwe n’ikindi gihugu.
Ati “Dufite uburenganzira bwo gukoresha intwaro za nucléaire mu gihe u Burusiya na Belarus byaba bishotowe.”
Perezida Putin yavuze ko iyo gahunda yafashwe ku bufatanye na Belarus, agashimangira ko intwaro za nucléaire zishobora gukoreshwa mu gihe umwanzi yaba akomeje gushotora igihugu kizifite mu buryo bukomeye kabone n’iyo yaba akoresha intwaro zisanzwe.
Icyakora Perezida Putin ntabwo yigeze agaragaza neza igihe izo mpinduka ku mahame ajyanye n’ikoreshwa ry’intwaro za nucléaire zizatangira gukurikizwa.
Ku rundi ruhande abayobozi batandukanye mu Burusiya nka Minisitiri Wungirije w’Ububanyi n’Amahanga, Sergey Ryabkov n’Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov bamaze igihe basesengura ibigomba guhinduka mu mahame y’u Burusiya ku bijyanye n’ikoreshwa ry’intwaro kirimbuzi.
Mu mezi ashize ubwo yari mu Nama yiga ku Bukungu yabereye i Sant Petersburg yagaragaje ko u Burusiya nta n’impamvu bufite bwo kwirirwa butekereza ku ikoreshwa ry’intabwo kirimbuzi, imvugo igaragaza ko igihe bwasumbirijwe buzazikoresha nta kabuza.
Mu mpera z’umwaka ushize u Burusiya bwakoze imyitozo yo kugerageza ibisasu bya nucléaire, harimo kugerageza ibisasu byihuta cyane bizwi nka IBM (Iintercontinental Ballistic Missiles) ndetse n’iyo kugerageza ibisasu bya nucléaire bikoreshwa mu mazi n’izindi ‘bombe’ zihariye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!