00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Putin yashimangiye ihagarikwa ry’amasezerano yo kugurisha ibinyampeke biva muri Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ugushyingo 2022 saa 09:41
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yatangaje ko igihugu cye kigiye guhagarika ubufatanye bwacyo muri porogaramu yo gutambutsa ubwato butwaye ibinyampeke biva muri Ukraine bijya kugurishwa mu mahanga.

Ubutegetsi bwa Moscow bwabaye bwikuye mu mugambi wagizwemo uruhare n’Umurynago w’Abibumbye ku wa Gatandatu, bushinja Ukraine gukoresha umuhora utekanye wo mu Nyanjya y’Umukara mu kugaba ibitero ku bwato bwayo bw’intambara.

Nyamara Umuryango w’Abibumbye watangaje ko nta mato yari muri iyo nzira iryo joro. Ukraine ntiyigeze igira icyo ivuga ku ruhare yaba yaragize muri ibyo bitero.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko ayo masezerano yari akwiye gukomeza kubahirizwa. Yashinje u Burusiya guteza isi inzara icyakora bwo burabihakana.

Nubwo bimeze bityo, ubwato 12 butwaye toni zigera ku 354500 z’ibiribwa birimo ibinyampeke bwambutse Inyanja y’Umukara ku wa Mbere nk’uko Minisiteri y’ibikorwaremezo yabitangaje.

Ubwato bumwe butwaye toni ibihumbi 40 z’ibinyampeke zerekeje muri Ethiopie kimwe mu bihugu byugarijwe n’inzara muri iki gihe.

Kuva u Burusiya bwatera Ukraine muri Gashyantare uyu mwaka ubwato bwinshi bwazitiriwe ku byambu by’inyanya y’umukara bipakiye miliyoni zigera kuri miliyoni 20 z’ibinyampeke birimo n’ibindi biribwa birimo ibigori n’amavuta y’ibihwagari.

Ariko muri Nyakanga uyu mwaka, amasezerano hagati ya UKraine n’u Burusiya yagizwemo uruhare na Turukiya hamwe n’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko ibinyampeke byemererwa kugurishwa mu mahanga binyuze mu Nyanja y’Umukara.

Icyakora kuri uyu wa Mbere, Perezida Putin yavuze ko ayo masezerano ahagaritswe ku bw’ibitero bya drone ku mato yabwo muri Crimea kandi ko Kyiv yabigizemo uruhare.

Yavuze ko umutekano wo mu mazi ugomba kwitabwaho kandi ko gukomeza iyoherezwa ry’ibinyampeke mu mahanga mu bihe nk’ibyo bishobora kugira ingaruka zikomeye.

Ubutegetsi bwa Ukraine ntibwigeze bwemera uruhare bwayo muri ibyo bitero ahubwo ko u Burusiya bwari bwarateguye guhagarika ayo masezerano none bwabigezeho bwitwaje ibyo bitero.

Putin yatangaje ko badashobora gukomeza kuguma muri ayo masezerano kandi bashotorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .