Iki kiraro cya kilometero 19 gihuza umwigimbakirwa wa Crimea n’u Burusiya, cyangijwe n’igitero cy’iterabwoba mu Ukwakira 2022, kuva icyo gihe kirimo gusanwa.
Putin yagaragaye atwaye imodoka ku gice cy’iki kiraro kimaze gusanwa. Mbere yo gusura iki kiraro, Putin yahuye na Minisitiri w’Intebe wungirije, Marat Khusnullin, ureberera imirimo yo kugisana wamubwiye ko igice cy’umuhanda wo kuri iki kiraro cyamaze gutungana.
Isenyuka ry’ikiraro gihuza intara ya Crimea n’u Burusiya ryatewe n’inkongi yakomotse ku iturika ry’ikamyo y’amavuta kuwa 8 Ukwakira 2022. Igisasu cyaturikiye ku gice kimwe cy’umuhanda cyatumye ikamyo yari ipakiye peteroli ifatwa n’inkongi y’umuriro kirashya kugeza kiridutse.
U Burusiya bwahise bushinja Ukraine kugaba igitero cy’iterabwoba kuri icyo kiraro mu mugambi wayo wo kwangiza ibikorwaremezo.
Ikiraro cya Crimea ingabo z’u Burusiya zagikoresheje mu gutwara abasirikare n’ibikoresho bajya mu ntambara mu majyepfo ya Ukraine. Cyafunguwe na Perezida Putin mu 2018, nyuma y’imyaka ine igihugu cye cyigaruriye Crimea.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!