Kuri uyu wa Gatatu, Putin yavuze ko igihugu cye kitasaze ku buryo kiba icya mbere mu gukoresha intwaro kirimbuzi, nubwo yagaragaje ko intambara yo izaba ndende cyane.
Ubwo yahuraga n’akanama gashinzwe uburenganzira bwa muntu mu gihugu cye, yagize ati “Ntabwo twasaze, tuzi icyo intwaro kirimbuzi zisobanuye. Ntabwo rero twajya aho ngo tuzikangishe isi yose.”
Putin yavuze ko u Burusiya buzakoresha intwaro kirimbuzi mu gihe bwasagariwe arizo zikoreshejwe.
Ati “Niduterwa, tuzitabara ariko ntabwo ari twe ba mbere tuzazikoresha uko byagenda kose, dushobora no kutaba aba kabiri bazazikoresha kuko impamvu zatuma tuzikoresha ni nke cyane.”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahise zisubiza Putin ko atakabaye avuga ku ntwaro kirimbuzi kuko ubwabyo bitari ngombwa, bisa nko gutera ubwoba.
Chancelier w’u Budage, Olaf Scholz yavuze ko urebye aho ibintu bigeze, nta mpungenge ko u Burusiya bwakwibeshya ngo bukoreshe intwaro kirimbuzi muri Ukraine kuko bwashyizeho igitutu gikomeye mpuzamahanga.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!