Perezida Putin na Jinping bagiranye ikiganiro kuri uyu wa Gatanu mu buryo bw’iyakure, bemeranya ko ibihugu byombi bigomba kongera imbaraga mu mubano wabyo.
U Burusiya burashaka gushyira imbaraga mu mubano n’u Bushinwa mu bya politiki n’igisirikare ahanini bitewe n’ibihano bwafatiwe n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi kubera ibikorwa bya gisirikare bwatangije muri Ukraine.
Mu minota umunani yose, Putin yabwiye Jinping ko yiteguye ko azasura u Burusiya hagati ya Werurwe na Gicurasi, kandi bizereka Isi yose ko ibihugu byombi bifitanye umubano wa hafi.
Ati “Tugamije guteza imbere ubufatanye hagati y’ingabo z’u Burusiya n’iz’u Bushinwa”.
Yakomeje ashimira umuhate w’ibihugu byombi mu guhangana n’igitutu n’ubushotoranyi by’abo mu Burengerazuba bw’Isi.
U Bushinwa ntibwigeze bwamagana ibikorwa by’u Burusiya muri Ukraine. Perezida Jinping yavuze ko u Bushinwa bwiteguye kongera ubufatanye n’u Burusiya kandi butazahindura umurongo wabwo ku ntambara yo muri Ukraine.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!