00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Putin agiye kugirira uruzinduko hanze y’igihugu kuva u Burusiya buteye Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 June 2022 saa 09:00
Yasuwe :

Vladimir Putin azagirira uruzinduko mu bihugu bibiri bito byahoze biri mu maboko y’aba-Soviet muri Aziya yo hagati muri iki cyumweru kiri imbere, ingendo zifatwa nk’iza mbere agiye gukorera mu mahanga uhereye igihe yatangizaga intambara kuri Ukraine muri Gashyantare uyu mwaka.

Televiziyo ya leta, Rossiya 1, yatangaje ko Putin azasura Tajikistan na Turkmenistan hanyuma akagirana ibiganiro na Perezida wa Joko Widodo wa Indonesie i Moscow.

Mu Murwa Mukuru wa Tajikistan, Dushanbe, Putin azahura na Perezida Imomali Rakhmon na ho mu Mujyi wa Ashgabat, azitabira inama azahuriramo n’abakuru b’ibihugu bya Azerbaijan, Kazakhstan, Iran ma Turkmenistan.

Urugendo Putin aheruka gukorera hanze y’igihugu cye ni urwabereye i Beijing mu Bushinwa mu ntangiriro za Gashyantare aho yatangije amasezerano y’ubufatanye y’ubushuti butagira umupaka na Xi Jinping, mbere y’uko yitabira itangizwa ry’imikino Olempike yo mu itumba.

Intambara u Burusiya bwatangije kuri Ukraine ku wa 24 Gashyantare imaze guhitana abantu babarirwa mu bihumbi ndetse yatumye abagera kuri za miliyoni bava mu byabo. Iyi ntambara kandi yagize ingaruka zikomeye ku batuye isi ku bw’ibihano by’ubukungu u Burayi bwafatiye u Burusiya.

Iyi ngo ni imwe mu mpamvu Putin ashaka kubaka imikoranire ikomeye mu by’ubucuruzi n’ibindi bihugu nk’u Bushinwa, u Buhinde na Iran.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .