00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Putin agiye guhungisha abantu b’i Kherson ahigaruriwe n’u Burusiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ugushyingo 2022 saa 07:44
Yasuwe :

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin yemeje ku mugaragaro ihungishwa ry’abaturage b’abasivile bo mu bice byo mu mujyi wa Kherson mu majyepfo ya Ukraine, wigaruriwe n’u Burusiya.

Abasirikare ba Ukraine bamaze igihe bakomeza gutera intambwe berekeza muri uwo mujyi w’ingenzi uri ku cyambu.

Putin yavuze ko abantu baba mu bice biri mu kaga bakwiye kuhava kuko abaturage b’abasivile badakwiye kubabara.

Abantu batari munsi ya 70,000 basanzwe baratangajwe ko bamaze gukurwa i Kherson. Uyu mujyi ni wo murwa mukuru w’akarere wonyine wigaruriwe n’u Burusiya kuva abasirikare babwo batera Ukraine mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

BBC yanditse ko Putin yavuze ko abasivile bari mu byago byo kuraswaho no kugabwaho ibitero bakwiye gukurwaho. Ibi akaba yabitangaje kuri uyu wa Gatanu ku munsi w’ikiruhuko w’ubumwe mu rubuga rwa Red Square.

Ukraine ishinja u Burusiya guhungisha ku ngufu abasivile b’Abanya-Ukraine, ibi bifatwa nk’icyaha cyo mu ntambara nubwo u Burusiya bubihakana.

Amagambo ya Putin yakurikiye amakuru yo ku wa kane ko abasirikare b’u Burusiya na bo, bari barimo kuva muri Kherson, icyaba ari ugusubira inyuma kw’abasirikare benshi.

Kirill Stremousov, umutegetsi washyizweho n’Uburusiya wo muri ako karere, yabwiye ibitangazamakuru byo mu Burusiya ko bishoboka ko u Burusiya bukura abasirikare babwo muri ako karere.

Abategetsi ba Ukraine bakomeje kwigengesera, baburira ko uko kuhava kwatangajwe gushobora kuba ari umutego wo gushuka abasirikare bayo ngo birare bajye mu turere duteje akaga.

Putin agiye guhungisha abaturage b'i Kherson

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .