Amakuru dukesha ‘The Sunday Times’ avuga ko Prince Charles yakiriye aya mafaranga mu 2013 kugira ngo ayakoreshe mu bikorwa by’ubugiraneza bikorwa n’Umuryango yashinze witwa Prince of Wales’s Charitable Fund (PWCF).
Yayahawe na Bakr bin Laden na Shafiq, abavandimwe ba Osama Bin Laden kuko basangiye se.
Bivugwa ko mu 2013 nyuma y’imyaka ibiri Osama Bin Laden yishwe, Prince Charles yagiranye inama na Bakr yabereye mu Murwa Mukuru w’u Bwongereza, Londres ari na yo yemerejwemo ibijyanye n’iyi mpano y’amafaranga.
Ibiro bya Prince Charles byatangaje ko nta kosa bibona uyu mugabo uzasimbura Umwamikazi Elizabeth ku ngoma nta kosa afite kuko umwanzuro wo kwakira aya mafaranga wafashwe n’abagize Inama y’Ubutegetsi ya Wales’s Charitable Fund.
Umuyobozi Mukuru w’Inama y’Ubutegetsi y’iki Kigega, Sir Ian Cheshire, yavuze ko mbere yo kwakira aya mafaranga babanje kugisha inama inzego zitandukanye zirimo na Guverinoma y’u Bwongereza.
Yavuze ko nubwo Osama Bin Laden yashinjwe ibyaha by’iterabwoba, aba bavandimwe be bo ari abere ndetse ntaho bahuriye n’ibikorwa by’iterabwoba.
Prince Charles amaze iminsi ashinjwa kuba hari amafaranga yagiye yakira mu buryo butavugwaho rumwe ndetse akaba yaragiye atuma hari abo aha imyanya batabikwiye.
Ashinjwa gutanga imyanya y’icyubahiro n’ubwenegihugu yitwaje inkunga n’imfashanyo ahabwa n’abo bantu. Ni ibintu we ahakana avuga ko atigeze atanga iyo myanya cyangwa ubwenegihugu ashingiye ku mfashanyo zahawe umuryango yashinze.
Mu Ugushyingo mu 2021, Michael Fawcett wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Charles yeguye ku mirimo ye ubwo iperereza kuri uyu muryango ryatangiraga.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!