00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Poudre y’abana ikorwa na Johnson & Johnson igiye gukurwa ku isoko burundu

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 12 August 2022 saa 11:54
Yasuwe :

Uruganda rukora imiti, Johnson & Johnson, rwatangaje ko guhera mu 2023 ruzahagarika gucuruza poudre yarwo yamamaye cyane igenewe abana nyuma y’uko hari hashize imyaka ibiri ihagaritswe muri Amerika.

Hashize igihe Johnson & Johnson iri mu nkiko ishinjwa ko iyi poudre itujuje ubuziranenge. Hari abayireze bavuga ko yabateye cancer. Ibirego birenga ibihumbi 38 nibyo byatanzwe.

Johnson & Johnson yamaganye ibirego ishinjwa, ivuga ko iyi poudre ibanza kugenzurwa mbere yo gushyirwa ku isoko, kandi ko nta asbestos ibamo nk’uko bivugwa.

Asbestos ishobora gutera umubiri w’umuntu ibibazo bitandukanye byagera no kuri cancer y’ibihaha. Ishobora gutera umuntu kugira ibibazo mu rwungano ngogozi.

Uru ruganda rwavuze ko mu isesengura rwakoze, rwafashe umwanzuro ushingiye ku bucuruzi w’uko iyo poudre ihagaritswe ku isoko.

Mu 2020, ibikorwa byo gucuruza Baby Powder byari byahagaritswe muri Amerika na Canada kuko yari itangiye guta isoko bitewe n’amakuru ayerekeyeho.

Baby Powder ya Johnson & Johnson yahagaritswe ku isoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .