00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pornhub na YouPorn zakupiye amazi n’umuriro abazisuraga mu Bufaransa

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 4 June 2025 saa 09:36
Yasuwe :

Sosiyete ya Aylo ifite imbuga za Pornhub, YouPorn n’izindi zerekanirwaho amashusho y’urukozasoni, bwavuze ko guhera kuri uyu wa Gatatu abasuraga izo mbuga bari mu Bufaransa batazongera kuzibona, bitewe no kutishimira itegeko icyo gihugu giherutse gushyiraho rigena uburyo bukarishye bwo kugenzura imyaka y’abasura izo mbuga.

U Bufaransa bwashyizeho itegeko risaba ko imbuga zerekana amashusho y’urukozasoni zishyiraho uburyo bwizewe bwo kugenzura imyaka y’abazisura, ariko zimwe muri izo sosiyete ntizemeranywa n’icyo gihugu ku buryo bwo kubikora no kurengera ubwirinzi bw’amakuru y’abazikoresha.

Iri tegeko riratangira kubahirizwa kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Kamena 2025, ndetse abasura izo mbuga barasabwa kubanza kuzuza ibisabwa birimo no gushyiramo imyaka bafite, nimero z’indangamuntu zabo n’ibindi, abataruzuza imyaka 18 ntibemererwe kuzisura.

Ubuyobozi bwa Aylo ifite imbuga za Pornhub, YouPorn n’izindi zerekanirwaho amashusho y’urukozasoni, bwanenze iri tegeko buvuga ko riteye ikibazo, bugaragaza ko kuzuza imyirondoro yose mu gihe wasura izo mbuga byateza akaga ko kuba hari abakwibwa amakuru yabo bwite ndetse akaba yakoreshwa nabi.

Nyiri Aylo, Solomon Friedman, yatangaje ko uzajya ashaka gusura izo mbuga ari mu Bufaransa, azajya yakorwa n’ubutumwa buvuga "uburyo ari akaga kwinjirira amakuru y’ibanga ya muntu n’uburyo iri tegeko ry’u Bufaransa ridakwiriye."

Minisitiri w’Umuco mu Bufaransa, Aurore Bergé, yashyize hanze ubutumwa yifashishije Urukuta rwa X, avuga ko ahubwo izo mbuga zikwiye kurekera kugaragara mu Bufaransa, anakomoza ku kuba byarinda abana kubona ibirimo amashusho y’ihohotera n’atesha agakiro ikiremwamuntu.

Ati ‘‘Ni byiza ko izi mbuga zihagarara mu Bufaransa aho kwanga gukurikiza amategeko yacu.’’

Ibi bije nyuma y’uko mu 2020 u Bufaransa bwatoye itegeko ryo kurinda abana ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane barindwa kuzirebaho ‘pornographie’ kubera ingaruka mbi zibagiraho, gusa ryatangiye gushyirwa mu bikorwa gahoro gahorO uhereye mu 2024.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura itumanaho nsakazamashusho (Autorité de régulation de la communication audiovisuelle et numérique- ARCOM), ni cyo gishinzwe kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’iri tegeko kandi gishobora gutegeka abatanga serivisi za interineti gufunga imbuga zitarikurikiza.

U Bufaransa ni kimwe mu bihugu bije imbere mu gushyiraho itegeko ryo kugenzura imyaka ku mbuga nyinshi hagamijwe kurinda abana.

Gusa iri tegeko ryakomeje guteza intugunda muri bamwe bakoresha imbuga nkoranyambaga batanze ibitekerezo bitandukanye, bavuga ko iri tegeko rishobora kuvogera ubuzima bwite bw’umuntu kandi bikaba bitoroshye ko ryashyirwa mu bikorwa.

Itegeko rigendanye no kugenzura imyaka y'abasura imbuga zirimo Pornhub mu Bufaransa ryateje urunturuntu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .