CNN ivuga ko aya makuru iyakesha agace gato yabonye k’icyo gitabo Pompeo yenda gushyira ahagaragara.
Iki gitabo yacyise “Never Get an Inch: Fighting for the America I Love” aho akomoza cyane ku bo mu ishyaka ry’aba-republicains bashobora guhatana mu 2024, barimo Haley na John Bolton wahoze ari umujyanama mu by’umutekano, umudepite muri Kansas ndetse n’umuyobozi wa CIA.
Pompeo yanditse ko yabwiwe na John Kelly wari ukuriye abakozi ku bwa Donald Trump ko, Haley yajyaga ategura guhura na perezida, akavuga ko hagamijwe kuganira ku bibazo bwite, gusa ku rundi ruhande akajya ajya no muri White House aho yahuriraga na Kushner hamwe na Ivanka Trump bakoraga nk’abajyanama bakuru aho mu biro by’umukuru w’igihugu.
Ubwo Haley yegerwaga n’itangazamakuru ngo agire icyo atangaza ku byo avugwaho, yamaganiye kure ibyo Pompeo amuvugaho aho yagize ati “nta biganiro biganisha ku kuba visi perezida nigenze ngirana na Jared hamwe na Ivanka cyangwa perezida ubwe.” Icyakora ku ruhande rwa Pompeo na we avuga ko adahagaze kuri aya makuru niba koko ari ukuri.
Haley yavuze ko ari agahomamunwa ndetse bibabaje kubona umuntu yihandagaza akajya hanze aremekanya ibihuha agamije kwigurishiriza igitabo, akavuga ko ibihuha nk’ibi ari byo bituma we yarakomeje kuba kure y’ibikorerwa i Washington DC.
Amakuru ava muri White House ariko asa n’ayunga mu rya Pompeo yakomoje ku kuntu Kushner na Ivanka Trump bagerageje gusunika ngo barebe ko Haley yasimbura Rex Tillerson ku bunyamabanga bwa leta.
Ntibyarangiriye aho kuko nyuma Trump yaje kumvikana avuga Mike Pence mu buryo butari bwiza aho yamushinjaga gushaka gutuma yivuguruza mu magambo yabaga yavuze, icyo gihe n’ubundi bikavugwa ko Kushner na Ivanka Trump bagerageje gushaka gusunika Haley ngo abe yasimbuzwa Mike Pince.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!