00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pologne: Leta yahize kuzuza urukuta ruyitandukanya na Belarus

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 29 December 2024 saa 07:11
Yasuwe :

Leta ya Pologne yatangaje ko igomba kuzuza urukuta ruyitandukanya na Belarus, mu rwego rwo guhangana n’abimukira binjira muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, baturutse muri Belarus.

Kuva mu 2021, Pologne yashinje Belarus gukura abimukira muri Afurika na Aziya ikabageza muri Belarus, mbere yo kubaha imodoka zinjiza muri Pologne.

Ibi byatumye Pologne itangira kubaka urukuta ruyitandukanya na Belarus, magingo aya rukaba rusigaje kilometero 400 kugira ngo rwuzure.

Inzego z’umutekano muri Pologne yavuze ko kuva Leta yatangira gushyira imbaraga mu kurinda umupaka wabo, magingo aya abimukira barenga ibihumbi 100 bamaze gukumirwa.

Leta ya Pologne yavuze ko uru rukuta ruzaba rwamaze kuzura mu mpeshyi ya 2025.

Pologne ishyize imbaraga mu kubaka urukuta ruyitandukanya na Belarus

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .