Uyu mugabo yakunze kumvikana avuga ko u Burusiya ari ikibazo gikomeye cy’umutekano ku Burayi, ndetse ko niburamuka burangije ibikorwa byabwo muri Ukraine, buzakurikizaho ibihugu biri muri OTAN, kandi Pologne ikaba iri mu byagirwaho ingaruka n’ibyo bitero cyane ko ari kimwe mu bihugu binini biri hafi y’u Burusiya.
Tusk yakunze kuvuga ko ibi bishobora kuzabaho mu myaka iri hagati y’itatu n’ine iri imbere, ibintu u Burusiya bwahakanye bwivuye inyuma, bukagaragaza ko nta shingiro bifite.
Icyakora Tusk ntashaka gukina mu bikomeye kuko yamaze kuvuga ko buri mugabo wese mukuru muri icyo gihugu, agomba gutozwa ibijyanye n’igisirikare kugira ngo umunsi u Burusiya bwagabye ibitero, Pologne izabe ifite abarwanyi bahagije, bashobora guhangana n’abasirikare babarirwa muri miliyoni 1,3 b’u Burusiya.
Ati "Tuzagerageza gutegura uburyo buzarangira muri uyu mwaka, buzatuma buri mugabo wese mukuru muri Pologne ashobora gutozwa ibya gisirikare, kugira ngo tugire umubare uhagije wahangana n’umwanzi."
Uyu mugabo yavuze ko n’abagore bashobora kuzitabazwa muri iyo myitozo, icyakora ashimangira ko "intambara iracyari urwego rwihariwe n’abagabo cyane."
Ubusanzwe Pologne ifite abasirikare b’umwuga ibihumbi 200, ikaba iri kubongera kugira ngo nibura bagere ku bihumbi 500 ubariyemo n’inkeragutabara.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!