Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu nibwo uwo mugabo w’imyaka 69 yasuzumwe n’abaganga nyuma yo kurasa abantu batatu ku wa Gatanu.
Yajyanywe kuvurirwa ku Ishami rya Polisi rishinzwe kwita ku bafite ibibazo byo mu mutwe. Ibizava kwa muganga bizashyikirizwa inzego z’ubutabera zifate umwanzuro wemeza ko akurikiranwa afunzwe cyangwa se ko yaba adafunzwe.
Abantu batatu bishwe barashwe hafi y’agace ndangamuco k’aba-kurde kari ahitwa Enghien i Paris ku wa Gatanu mu masaha ya mbere ya Saa Sita. Usibye abapfuye, hari abandi batatu bakomeretse, barimo babiri bakomeretse bikomeye.
Ukekwa yahise atabwa muri yombi hadashize iminota 15. Si ubwa mbere yari akurikiranyweho n’ubutabera kuko no mu mpera za 2021, yasagariye ahantu haba abimukira. Icyo gihe yavuze ko ari umuntu uronda uruhu.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!