Rowley yatangaje ibi tariki ya 9 Kanama 2024 mu gihe Leta y’u Bwongereza ikomeje guhangana n’ibikorwa by’urugomo byashibutse ku myigaragambyo ishingiye ku moko yabaye muri iki gihugu.
Uyu mupolisi yabwiye ikinyamakuru Sky News ko u Bwongereza bushobora gukurikirana abakomeje kubiba urwango bakoresheje imbuga nka X, barimo na Musk.
Ati “Tuzakoresha imbaraga zose z’amategeko kuri buri muntu. Kandi niba uri muri iki gihugu ukora ibyaha ku mihanda cyangwa uri ahantu kure ukora ibyaha ku mbugankoranyambaga, tuzagukurikirana tukugereho.”
Ubwo yabazwaga niba Polisi ifite ingamba zo gukurikirana abantu bashyira ibintu ku mbuga nkoranyambaga zabo bari mu bindi bihugu, yasubije ko kuba umuhanga mu ikoranabuhanga bidasobanuye ko udashobora gukurikiranwa n’amategeko. Yatanze urugero kuri Musk.
Musk aherutse guterana amagambo na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Keir Starmer, ashinja uyu muyobozi kutubahiriza uburenganzira bw’abaturage bwo kuvuga. Yanashinje iyi iki gihugu umuco wo kudahana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!