00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Pierre Poilievre uhabwa amahirwe yo kuyobora Canada ni muntu ki?

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 9 January 2025 saa 10:37
Yasuwe :

Nyuma y’iyegura rya Minisitiri w’Intebe wa Canada, Justin Trudeau, byitezwe ko n’ishyaka yari ayoboye ry’Aba-Libéraux rizatakaza ubwiganze mu Nteko Ishinga Amategeko y’icyo gihugu mu matora ategerejwe mu Ukwakira uyu mwaka, ibizatuma ishyaka-Conservateurs ritavuga rumwe n’ubutegetsi, rigira ubwiganze muri iyo Nteko, rikanagira amahirwe yo gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya.

Umuyobozi w’Aba-Conservateurs ni Pierre Poilievre, umugabo w’imyaka 45 wavukiye mu buzima bugoye mu gace ka Calgary kari mu ntara ya Alberta, akarerwa n’ababyeyi batari abe kuko nyina umubyara yamutaye, cyane ko yamubyaye ku myaka 16 gusa.

Abarimu babiri ni bo bagize uruhare mu kurera Poilievre wagaragaje inyota yo kumenya ibya politiki akiri muto cyane, dore ko yajyaga yicara akaganira n’abakuze, agakunda cyane kumvikanisha ibitekerezo bikarishye, bidashyigikira iyangizwa ry’umutungo n’ibindi.

Muri Kaminuza ya Calgary, Poilievre yari umusore uzwi cyane kubera ibiganiro yakundaga kwitabira n’ibitekerezo yatangaga, ari naho Stockwell Day yamuboneye. Day yari umunyapolitiki wo mu ishyaka ry’Aba-Conservateurs, ndetse yanabaye muri Guverinoma yari iyobowe na Minisitiri w’Intebe, Stephen Harper na we wari ukomoka muri iryo shyaka.

Ubwo yageraga muri iyi kaminuza, yabonye Poilievre anyurwa n’ubushake agira mu kwiga no gusesengura politiki ariko by’umwihariko, amukundira uburyo yagiraga ibitekerezo bijyanye n’ibye. Ni uko yamwiyambaje, amusaba kumuhagararira muri iyo kaminuza aho yifuzaga kugira kubaka izina mu bikorwa yari arimo byo kwiyamamariza umwanya w’ubuyobozi mu ishyaka ry’Aba-Conservateurs.

Asobanura uko yamubonye muri iyo myaka, yaragize ati "yaranyemeje kuva tugitangira gukorana, ni umuntu utavugirwamo, ariko ufite imbaraga n’urukundo rw’ibyo akora, kandi akagira ubushobozi bwo gutuma abantu bamwumva."

Day yaje gutsinda ndetse ajya gukorera Ottawa, aho yajyanye na Poilievre nyuma yo gukunda uruhare yagize muri iyo ntsinzi.

Mu 2004, ku myaka 25 gusa, yinjiye mu biro bya Day amubwira ko yifuza kwiyamamaza nka depite, undi na we amubwira ko abifitiye ubushobozi nubwo yari akiri muto cyane. Poilievre yariyamamaje aranatsinda, kuva ubwo akaba akiri mu Nteko Ishinga Amategeko ya Canada.

Mu mirimo ye, yakundwaga na bagenzi be kuko yari umwe mu bato babarimo, akaba nka wa mwana ukundwa na bose. Gusa yanakundirwaga uburyo atashoboraga kurya indimi, akavuga akari ku mutima ubona atitaye kuri bimwe by’amagambo ayunguruye y’abanyepolitiki. Iyi myitwarire imeze gutya yanatumye bagenzi be bamuhimba izina rya ’Skippy.’

Iri zina rikomoka kuri filime ya Family Ties yasohotse mu myaka ya 1980, aho uyu mukinnyi witwa Skippy yari azwi cyane mu gutanga ibitekerezo hafi kuri buri ngingo yose, ndetse akaba ari umuntu wigirira icyizere kiri hejuru cyane mbega udafite aho ahuriye n’isoni, yaba avuga iby’ukuri cyangwa ibitari ukuri. Aba ni nka ba bantu bazwi nka ba ’nyirandabizi.’

Ni mu gihe kandi kuko Poilievre yari umugabo uvugirwamo mu kazi ke, akamenyekana cyane ku mvugo zishobora gufatwa nk’izidafite ikinyabupfura, kandi na we ntabyinubire, akavuga ko "ndi umuntu ukunda kuvuga mu buryo budaciye ku ruhande."

Mu 2022, uyu mugabo yatorewe kuyobora ishyaka ry’Aba-Conservateurs, ntiyatakaza umwanya mu gutangira kunenga Justin Trudeau amwita umuntu ’udashoboye’ ugamije ’kwicisha abaturage ubukene.’ Ni amagambo yagiye amukururira ibibazo kuko yigeze no guhagarikwa mu Nteko Ishinga Amategeko kubera iyi myitwarire.

Yigeze kuvuga ati "Ntekereza ko iyo ikinyabupfura gihanganye n’ukuri, mpitamo ukuri. Ntekereza ko twabaye abantu bagira ikinyabupfura igihe kirekire muri politiki yacu."

Muri rusange, uyu mugabo ntiyakunze kuvugwaho rumwe mu bihe bitandukanye, aho yamenyekanye cyane mu 2021 ubwo yashyigikiraga abigaragambije bamagana guhabwa urukingo rwa Covid-19. Yasezeranyije kandi kuzakora ibishoboka byose agahangana n’abakora ibyaha muri Canada.

Mu Nteko, uyu mugabo yatoye yanga umwanzuro wo kwemera abaryamana bahuje ibitsina, gusa yavuze ko natorerwa kuyobora Canada, iki cyemezo atazagikuraho.

Azwiho kandi kudashyigikira politiki y’abimukira, aho ishyaka ayoboye rivuga ko abimukira bazajya binjira muri Canada, bagomba kujya bajyana n’umubare w’inzu nshya zubatswe. Ku ngoma ye, yavuze ko azibanda ku kuzana abimukira bafite ubumenyi buri ku rwego rwo hejuru. Umugore we, Anaida, na we ni umwimukira ukomoka muri Venezuela, ariko wageze muri Canada akiri umwana.

Byitezwe ko naramuka atangiye kuyobora igihugu cye, azakuraho zimwe mu ngamba zashyizweho na Trudeau cyane izijyanye no guhangana n’ingaruka z’iyangirika ry’ikirere, ingingo avuga ko kuyitaho cyane bikenesha abaturage.

Donald Trump na Elon Musk bamaze kugaragaza ko bashyigikiye uyu mugabo, gusa ntavuga rumwe na Trump ku ngingo yo guhindura Canada Leta ya 51 ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Nta byinshi kandi yavuze ku bijyanye n’uburyo Canada izabana n’amahanga ku ngoma ye, ingingo ze nyinshi zikunze kwibanda cyane mu kongera kugarura ubwiza bwa Canada, nk’uko yakunze kubivuga.

Poilievre yasezeranyije ko azagabanya imisoro, akanagabanya ibikorwa bya Leta bituma itakaza amafaranga menshi, gusa benshi baracyafite impungenge ku buryo azabasha gushyira ibyo avuga byose mu bikorwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .