00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Philippines yatinye ibihano, ireka kajugujugu z’u Burusiya igura iza Amerika

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 15 August 2022 saa 10:07
Yasuwe :

Philippines yafashe umwanzuro wo kugura kajugujugu za gisirikare zakorewe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma yo guhagarika kuzigura mu Burusiya mu isoko ryari gutwara miliyoni $227.

Reuters yatangaje ko Philippines yatinye ibihano bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Burayi, nyuma y’uko u Burusiya butangije intambara muri Ukraine.

Indege za 16 Mi-17 zakorewe mu Burusiya nizo zari kugurwa na Philippines, zigamije gutwara imizigo ya gisirikare.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, Jose Manuel Romualdez, yabwiye abanyamakuru ko badashobora kwikururira ibihano babireba, nyuma y’uko u Burusiya butangije intambara muri Ukraine.

Indege Philippines igiye kugura ni izo mu bwoko bwa Chinooks zizifashishwa mu bikorwa by’ubutabazi bwa gisirikare.

Amerika yemereye Philippines ko igiciro bari kuzakoresha bagura indege z’u Burusiya ari nacyo bazakoresha bagura Chinooks.

Ubu igikurikiyeho, Philippines iri gusaba u Burusiya gusubizwa miliyoni $38 yari yishyuye kuri izo kajugujugu. Byari byitezwe ko zigera muri Philippines mu Ugushyingo uyu mwaka.

Chinooks ni ubwoko bw'indege za gisirikare zikorerwa muri Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .