Aljazeera ivuga ko Duterte yaburiye abaturage abamenyesha ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe, ariyo mpamvu gukurikiza amategeko bikwiriye.
Yagize ati “Ibi bibe gasopo kuri mwese. Mwubahe ibyo musabwa na Guverinoma muri ibi bihe bikomeye. Ntimusagarire abaganga kuko icyo ni icyaha gikomeye.”
Yakomeje agira ati “ Amategeko yanjye ku basirikare n’abapolisi, nihagira ushaka guteza ibibazo ubuzima bwanyu mukabona buri mu kaga, mubarase mubice. Abaturage ntimushake gutera ubwoba Guverinoma, ntimuyirushye kuko nimwe murahomba.”
Umuburo wa Duterte uje nyuma y’aho abaturage bo mu kajagari Quezon mu murwa mukuru Manila, bakoreye imyigaragambyo bavuga ko inzara ibishe kuko nta biryo barabona guhera mu byumweru bibiri bishize ubwo amabwiriza yo kuguma mu ngo yatangwaga.
Inzego z’umutekano zasabye abaturage gusubira mu nzu zabo barabyanga, hakoreshwa imbaraga , abaturage 20 batabwa muri yombi.
Kugeza kuri uyu wa Gatatu, inzego z’ubuzima muri Philippines zari zimaze gutangaza ko abantu 2,311 banduye coronavirus, mu gihe 96 yabahitanye.

TANGA IGITEKEREZO