Iyi nkubi iteje ibiza bya mbere bikomeye muri 2018 muri icyo gice kuko imisozi yaridutse n’inzu zikagwa.
Imibare imaze kumenyekana ni abantu bamaze kwitaba Imana barenga 59 bo muri Philippines, nk’uko byatangajwe na AFP kuri iki Cyumweru.
Ubuyobozi bwa Hong Kong bwo bukibimenya bwahagaritse ibikorwa byo mu mujyi byaba amashuri, ingendo zaba gari ya moshi n’indege, ku buryo nta muntu ibi biza byahitanye kuko uyu mujyi wari wabyiteguye bihagije.
Ikigo cy’Abashinwa gishinzwe iteganyagihe cyatangaje ko umuyaga wa Mangkhut kuri iki Cyumweru wari ku gipimo cyo hejuru mu mateka, kuko mu gitondo wagenderaga kuri 173 km/h, uza gukomeza ugera kuri 223km/h.
Ku ruhande rw’u Bushinwa, ibi biza byageze mu gace ka Guangdong ndetse bivugwa ko abantu benshi bavanwe muri ako gace.
Muri Philippines niho ibiza byibasiye cyane kuko abantu bagera ku 250,000 bagezweho n’ingaruka, ku buryo ubu abantu benshi badafite aho bikinga.
Uyu muyaga wateje inkangu zikomeye, ndetse inzego z’umutekano zatangaje ko bakomeza gushakisha abantu aho inkangu zashegeshe.
Abarenga miliyoni 5.8 bamaze guhura n’ingaruka z’iyi nkubi y’umuyaga ikomeje kwibasira ibihugu byo mu burasirazuba bw’Isi.
TANGA IGITEKEREZO