00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Philippines: Abaturage bari guhemberwa gufata imibu itera indwara iri kwibasira benshi

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 21 February 2025 saa 09:15
Yasuwe :

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Mandaluyong muri Philippines buri kwishyura abaturage bafashe imibu iri gutera indwara izwi nka ’Dengue’ iri kwibasira benshi muri iki gihugu, nk’imwe mu ngamba zo kuyirwanya kubera uburyo iri kwiyongera.

Izi ngamba zatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 19 Gashyantare 2025, nyuma y’uko imibare y’Urwego rw’Ubuzima igaragaje ko muri Mutarama 2025 habonetse ubwandu bushya ibihumbi 28 ndetse abantu 10 biganjemo abana bagapfa. Iyi mibare yazamuteho 40% ugereranyije n’imibare ya Mutarama 2024.

Iki gikorwa cyatangiriye mu gace ka Addition Hills mu Mujyi wa Mandaluyong uri mu nkengero z’Umurwa Mukuru, Manila, aho abaturage bazajya bahabwa ipeso rimwe (1.7$) ku mibu itanu bafashe, yaba ari mizima cyangwa yapfuye.

Muri aka gace hakozwe ibikorwa bitandukanye bigamije gukumira iyi mibu, birimo gutema ibihuru no kuzibura imiyoboro y’amazi.

Icyakora hari bamwe banenze izi ngamba zo kwishyura abaturage ngo bafate imibu kuko bishobora gutuma bamwe bayorora kugira ngo babone amafaranga, gusa ubuyobozi bwababwiye ko iyi atari gahunda izahoraho, ahubwo izahagarara umunsi iki cyorezo kizaba cyaciwe intege.

Dengue ni indwara iterwa n’imibu ya Aedes, itera kubabara mu ngingo, kugira isesemi, kuruka, gusesa ibiheri, rimwe na rimwe ukagira ibibazo mu guhumeka, kuva amaraso ndetse no gupfa kw’ingingo zimwe na zimwe.

Ni indwara itarabonerwa umuti ariko abayirwaye bagirwa inama yo kunywa amazi menshi kugira ngo boroherwe.

Abaturage bari kwishyurirwa imibu bafashe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .