Dina Boluarte, wari asanzwe ari Visi Perezida wa Peru, yarahiye kuri uyu wa Gatatu. Mbere yaho Castillo yari yavuze ko ashaka gukuraho Inteko Ishinga Amategeko akayisimbuza guverinoma idasanzwe.
Inteko Ishinga Amategeko ntiyitaye ku magambo ye ahubwo yahise itumiza inama y’igitaraganya iramweguza maze atabwa muri yombi ashinjwa kwigumura nk’uko inkuru dukesha BBC ibivuga.
Boluarte, umunyamategeko w’imyaka 60, yatangaje ko azayobora igihugu kugeza mu 2026, umwaka Castillo yari kuzarangirizamo manda ye. Akimara gufata inshingano nshya yasabye guhabwa urubuga n’umwanya wo kurokora igihugu.
Kuri uyu wa Gatatu muri Peru habaye uruhurirane rw’ibikorwa byabanjirijwe n’ijambo Perezida Pedro Castillo yavugiye kuri televiziyo y’igihugu aho yatangaje ko igihugu kiri mu bihe bidasanzwe.
Peru imaze igihe iri mu bibazo bya politiki byatumye ba perezida benshi bakurwaho mu myaka ya vuba aha. Mu 2020 Peru yagize ba perezida batatu mu minsi itanu.
Castillo wari umwarimu yatowe muri Kamena 2021 atsinze Keiko Fujimori bari bahanganye. Yari amaze igihe gito ashinjwa ibyaha bya ruswa ariko akabihakana avuga ko ari igitero agabwaho kigamije kumukura ku butegetsi.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!