Icyakora iyubakwa ry’iki cyambu ntabwo ryakiriwe neza na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kuko uretse kuba ari igitego u Bushinwa butsinze mu bijyanye n’ubucuruzi mpuzamahanga bukorana n’ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo, hari ubwoba ko gishobora kuzakoreshwa mu kwakira ubwato bwa gisirikare bw’u Bushinwa mu gihe kiri imbere.
Gen Laura Richardson wahoze ari Umuyobozi w’Ingabo za Amerika zikorera muri Amerika y’Amajyepfo, aherutse kuvuga ko "U Bushinwa buri gukina umukino w’igihe kirekire," aho iki "cyambu gishobora kuzakoreshwa mu buryo bubiri, mu bihe biri imbere, Ingabo z’u Bushinwa zishobora kuzagikoresha."
Ibirego by’uyu muyobozi nta shingiro bihabwa n’u Bushinwa bwiteguye kuzakoresha iki cyambu mu kongera ubucuruzi bukorwa hagati yabwo n’ibihugu byo muri Amerika y’Amajyepfo, bumaze kugera ku gaciro ka miliyari 450$ ku mwaka. Ni mu gihe ubucuruzi bwa Amerika n’ibi bihugu bwo bukiri muri miliyari 250$.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!