00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Zelenskyy agiye kwirukana abandi bayobozi 28: Ibigezweho mu ntambara n’u Burusiya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 19 July 2022 saa 10:55
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yagaragaje ko agiye gukomeza impinduka mu nzego z’iperereza n’umutekano, akirukana abandi bayobozi 28.

Ni icyemezo yatangaje nyuma y’umunsi umwe ahagaritse mu mirimo abayobozi babiri bakomeye, Ivan Bakanov wayoboraga Urwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano w’Igihugu na Iryna Venediktova wari Umushinjacyaha Mukuru.

Birukanywe mu gihe bivugwa ko abantu bagera muri 60 bahoze ari abakozi ba Leta muri izo nzego bashinjwa “gukorana n’abagambanyi”, mu bice byamaze kwigarurirwa n’u Burusiya.

Mu ijambo rye yavuze mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, Perezida Zelenskyy, yavuze ko igenzura "bwite” mu Rwego rushinzwe Iperereza n’Umutekano muri Ukraine (SBU) rikomeje ndetse harimo gusesengurwa icyemezo cyirukana abandi bayobozi 28.

Yakomeje ati "Ni mu nzego zitandukaye, ahantu hatandukanye turimo tureba. Ariko impamvu zirasa - umusaruro udashimishije mu kazi."

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ibihugu byombi bizakomeza gukorana, nubwo haba impinduka muri izi nzego.

Umuvugizi wayo, Ned Price, yagize ati "Igihari ni uko mu mubano wacu wose, harimo n’uyu dufitanye. Ntabwo dushyira imbaraga mu bantu, dushyira imbaraga mu nzego, kandi Perezida Zelenskyy yavuganye na mugenzi we ku gukora impinduka muri aba bantu."

Perezida Zelenskyy yahinduye aba bayobozi barimo na Bakanov wari inshuti ye yo mu bwana, bazira ko bananiwe gusenya imikorere ya ba maneko b’u Burusiya muri Ukraine.

Perezida wa Ukraine, Zelenskyy akunda kugaragara mu mwambaro w'ingabo ari ku rugamba igihugu cye cyashowemo n'u Burusiya

U Burusiya bushobora gufungira gaz u Burayi

Ikigo Gazprom gicuruza gaz cyo mu Burusiya cyamenyesheje abakiliya bacyo ko "kubera impamvu zihariye", gishobora kutazohereza gaz mu Burayi nyuma y’iminsi 10 iri imbere.

Iki kigo cyari cyamenyesheje abakiliya bacyo mu Burayi mu ibaruwa yo ku wa 14 Nyakanga, ko gifite impamvu simusiga ibangamiye itangwa rya gaz yagombaga koherezwa guhera ku wa 14 Kamena.

Ni ubutumwa cyatanze mu gihe umuyoboro wa gaz wa Nord Stream 1, uvana gaz mu Burusiya ijya mu Budage n’ahandi, urimo kuvugururwa mu gikorwa ngarukamwaka kimara iminsi 10, kigomba gusozwa ku wa Kane.

Iyo baruwa yagiye ahabona yongereye amakenga ko u Burusiya bushobora kutongera gaz inyuzwa muri uwo muyoboro, nubwo ibikorwa byo kuwutunganya byazaba birangiye, nk’uburyo bwo kwihorera ku bihano u Burayi bwabufatiye.

Ni igikorwa cyarushaho kuzamura igiciro cy’ibijyanye n’ingufu n’ubu bigeze hejuru cyane mu Burayi, bikaba byabangamira ubukungu bw’iki gihugu.

Gutangaza ko habayeho impamvu simusiga (force majeure) mu bucuruzi, bitanga uburenganzira bwo gusesa amasezerano cyangwa kuyarengaho, mu buryo budatangirwa ibihano.

Gaz u Burusiya bwohereza mu Burayi imaze iminsi igabanywa, yaba inyura muri Ukraine na Belarus, kimwe n’inyuzwa mu muyoboro wa Nord Stream 1 uca mu Nyanja ya Baltic.

Umwe mu basesenguzi yavuze ko itangazo ry’u Burusiya ryashakaga kuvuga gaz inyuzwa muri Nord Stream 1.

Yagize ati "Bisa n’aho gaz inyuzwa muri NS1 ishobora kutazarekurwa na nyuma y’iminsi 10 yo kuvugurura."

Uniper, Ikigo cyo mu Budage gikwirakwiza gaz, cyemeje ko cyakiriye iriya baruwa, ariko ngo cyamaganye ibivugwamo nk’ibidafite ishingiro.

Ku wa 14 Kamena ni bwo Gazprom yagabanyije gaz inyuzwa muri Nord Stream 1 igera kuri 40%, ari nabwo ivuga ko impamvu zidasanzwe zatangiye.

Gazprom yavugaga ko ibihano u Burusiya bwafatiwe ari byo byabiteye, kuko byatumye imwe mu mashini zisunika gaz (turbine) yari yoherejwe muri Canada ngo ikorwe, yatinze gusubizwa n’Ikigo Siemens Energy.

Canada yaje kohereza iyo mashini mu Budage hakoreshejwe indege ku wa 17 Nyakanga 2022 nyuma yo gusanwa. Bishobora gufata indi minsi hagati y’irindwi n’icumi kugira ngo igere mu Burusiya nk’uko amakuru abivuga.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingufu mu Budage avuga ko biriya nta shingiro bifite, kuko iriya mashini byateganywaga ko izasubizwa mu mirimo muri Nzeri, ku buryo ibura ryayo ntaho rihuriye n’igabanuka rya gaz.

Gaz ni imari ikomeye ku Burusiya muri iki gihe, kuko Minisiteri y’Imari y’iki gihugu iheruka gutangaza ko mu gice cya mbere cy’uyu mwaka, yakiriye miliyari zisaga 6400 za Roubles (miliyari 114.29$) muri gaz na peteroli byacurujwe.

Ni mu gihe mu mwaka wose bwateganyaga kwinjiza miliyari zisaga 9500 za Roubles muri uyu mwaka wose wa 2022.

U Burayi bwiyemeje gukoresha gaz iva mu Burusiya kugeza mu 2027, ubundi igatangira kugabanyuka.

Kuri uyu wa Mbere bwasinye amasezerano na Azerbaijan, ngo ikube kabiri gaz yohereza mu Burayi igere kuri metero kibe miliyari 20 ku mwaka, kugeza mu 2027.

Umuyoboro wa gaz wa Nord Stream 1, uvana gaz mu Burusiya ijya mu Budage n’ahandi, uri kuvugururwa mu gikorwa ngarukamwaka kimara iminsi 10

Ukraine yatangarije igihe izaganirira n’u Burusiya

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ukriane, Dmitry Kuleba, yavuze ko bazaganira n’u Burusiya gusa umunsi bazaba bamaze kubutsinda mu ntambara.

Yabwiye Forbes Ukraine kuri uyu wa Mbere ati "Reka tubanze duhindure uko ibintu bimeze ku rugamba, tuzabona kuganira. Buri wese yumva ko ibiganiro bifitanye isano n’imiterere y’urugamba."

"Mbibwira abafatanyabikorwa bacu bose: u Burusiya buzicara ku meza y’ibiganiro ariko gusa bwatsinzwe ku rugamba. Ibitari ibyo, bizaba ari ururimi rwo gutanga amatariki ntarengwa gusa."

Yavuze ko Perezida Zelensky adahakana ko ibiganiro bishoboka, ariko ngo ubu nta shingiro byaba bifite urebye imyitwarire y’u Burusiya.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Burusiya, Maria Zakharova, yasubije kuri icyo kiganiro ko Leta ya Kyiv idashaka amahoro, ndetse ko yanze ibiganiro na Moscow ku mabwiriza ya Washington.

Perezida Putin ategerejwe mu ruzinduko muri Iran

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, byitezwe ko kuri uyu wa Mbere agirira uruzinduko muri Iran, aho agirana ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikirenga w’Iki gihugu, Ayatollah Ali Khamenei; Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi na Perezida wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan.

Umuvugizi wa Perezida Putin, Dmitry Peskov, yavugiye kuri Rossiya-24 TV ko muri icyo kiganiro, hibandwa cyane "ku bucuruzi, umubano mu bijyanye n’ubukugu hagati y’ibihugu byombi, Iran na Turikiya."

Yavuze ko muri iyo nama, aba bayobozi baza no guhanahana ibitekerezo ku ngingo zinyuranye, zikeneye ubufatanye bw’ibi bihugu kugira ngo zikemuke.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yitezwe mu ruzinduko muri Iran, aho agirana ibiganiro n'abarimo Perezida wa Iran, Ebrahim Raisi na mugenzi we wa Turikiya, Recep Tayyip Erdoğan

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .