Ni biganiro bizahuza intumwa zihagarariye Perezida Trump hamwe n’intumwa zihagarariye Perezida Zelensky.
Perezida Zelensky azaba ari muri Arabia Saoudite ariko ntabwo azitabira ibi biganiro gusa yizeye ko ikizavamo kizagira akamaro mu kugeza Ukraine ku mahoro arambye.
BBC yatangaje ko uyu mugabo urajwe ishinga no guhagarika intambara, kuri iyi nshuro ibi biganiro bizagira icyo bitanga, nyuma yo gusohorwa muri White House shishi itabona we n’itsinda ryari rimuherekeje kubera ubushyamirane na Trump.
Intumwa yihariye ya Perezida Trump, Steve Witkoff, yatangaje ko intego y’ibi biganiro ari uguhagarika intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine no kugarura amahoro muri iki gihugu mu buryo burambye.
Mu minsi mike ishize White House yatangaje ko Perezida Zelensky yandikiye Donald Trump amusaba imbabazi ku ntonganya zaranze ikiganiro bagiranye ku wa 28 Gashyantare 2025.
Steve Witkoff ati “Twizeye ko tuzasubiza ibintu ku murongo hamwe n’Abanya-Ukraine, kandi ibintu byose bigasubukurwa.”
Amerika yinjiye muri iki kibazo igamije gusinyana amasezerano y’amahoro n’u Burusiya ku ruhande, na Ukraine ukwayo ariko bikabanzirizwa no kwemererwa gucukura umutungo kamere wa Ukraine nk’ubwishyu bw’inkunga za gisirikare yahawe kuva mu 2022.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!