00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Zelensky yiyemeje kwisubiza Crimea: Ibigezweho mu ntambara y’u Burusiya na Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 10 August 2022 saa 02:07
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yatangaje ko intambara barimo kurwana n’u Burusiya yatangiriye mu gace ka Crimea, ndetse ko izarangira kongeye kubohozwa.

Zelensky yabivuze nyuma y’iturika ryabereye muri Crimea - agace kahoze ari aka Ukraine ariko ubu kometswe ku Burusiya - ryahitanye umuntu umwe, abandi 13 barakomereka.

Ni iturika u Burusiya bwatangaje ko rifitanye isano n’intwaro zari zibitse aho hantu.

Mu ijambo rye nubwo atakomoje kuri uko guturika, Zelensky yagize ati "Crimea ni iya Ukraine kandi ntabwo tuzayihara."

Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko ari ububiko bw’intwaro bwaturitse, ndetse Ukraine ivuga ko nta ruhare na ruto yabigizemo.

Mu ijambo yavuze kuri uyu wa Kabiri, Zelensky yakomeje ati "Iyi ntambara y’u Burusiya… yatangiranye na Crimea kandi izarangirana na Crimea n’ibohorwa ryayo."

Ijambo rye risobanura ko ubutegetsi bwa Ukraine buteganya kwisubiza uyu mwigimbakirwa, mbere y’uko intambara irangira.

Nyamara yaherukaga kuvuga ko hashobora kuboneka amahoro mu gihe Ingabo z’u Burusiya zasubira mu birindiro zari zifite mbere ya tariki 24 Gashyantare, ikibazo cya Crimea kikazaganirwaho hanyuma, kuko yagiye ku Burusiya mu 2014.

Denmark igiye gutoza abasirikare ba Ukraine

Minisitiri w’Ingabo wa Denmark yatangaje ko bagiye kohereza abarimu ba gisirikare mu Bwongereza, bo gutoza abasirikare ba Ukraine.

Minisitiri Morten Bodskov yagize ati "Mu gihe gito kiri imbere, Denmark izohereza abarimu 130 ba gisirikare muri gahunda y’imyitozo y’u Bwongereza."

Yavuze ko abo barimu bazigisha abasirikare ba Ukraine bafite ubushobozi bwo hasi, ku buryo bwo kurwanira mu mijyi n’andi mayeri ya gisirikare.

Hari n’abandi basirikare ba Ukraine bazatorezwa muri Denmark, ariko bo hakazibandwa ku ba ofisiye ba gisirikare.

U Burusiya bwarashe intwaro zihanura indege zahawe Ukraine

U Burusiya bwatangaje ko Ingabo zabwo zarashe intwaro zifasha mu gukumira ibitero by’indege, Ukraine yahawe n’u Budage. Ni mu gitero zagabye mu gace ka Mykolaiv, mu majyepfo ya Ukraine.

Yanavuze ko muri ako gace, yaharasiye indege eshatu z’intambara za Ukraine hamwe na missile zirindwi zatanzwe na Leta zunze ubumwe za Amerika, zarashwe na High Mobility Artillery Rocket Systems (HIMARS), muri Kherson.

U Burusiya bugiye kongera abasirikare muri Ukraine

Minisiteri y’Ingabo y’u Bwongereza yavuze ko mu butasi yakusanyije, bigaragara ko u Burusiya burimo kurema umutwe mushya w’ingabo zirwanira ku butaka, zo kunganira abandi muri Ukraine.

Uwo mutwe wiswe 3rd Army Corps (3 AC), ukorera hafi y’umujyi wa Mulino, mu burasirazuba bw’umurwa mukuru Moscow.

Yakomeje iti "Umutwe w’ingabo z’u Burusiya uba urimo abasirikare hagati ya 15-20,000, ariko bishobora kugora u Burusiya kugeza 3 AC kuri uru rwego, kubera ubushake buri hafi bw’abakorerabushake bakeneye kurwana muri Ukraine."

U Bwongereza kandi bwatangaje ko u Burusiya bushobora gukomeza kugorwa no guhitamo ahashyirwa imbaraga hihutirwa, hagati yo kongera imbaraga mu bitero kuri Donbas ngo bayigarurire, no kongera ubushobozi bwo kugumana ibice bamaze gufata, mu majyepfo ya Ukraine.

Zelensky yatangaje ko Crimea ariyo izasorezwamo intambara n'u Burusiya nkuko ariho yahereye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .