Perezida Zelensky yongeye kugaruka ku ntambara igihugu cye kirimo ubwo yageraga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye n’ibiganiro agomba kugirana na Joe Biden muri White House.
Yavuze ko “Trump atazi mu by’ukuri uko bahagarika intambara nubwo we atekereza ko abizi.”
Aha Perezida Zelensky yari abajijwe uko yakiriye ibimaze iminsi bitangazwa na Donald Trump, uvuga ko natorerwa kuyobora Amerika azahagarika intambara ya Ukraine n’u Burusiye mu gihe kibarirwa mu minsi.
Zelensky yakomeje abazwa icyo atekereza kuri J.D. Vance wiyamamazanya na Trump nka Visi Perezida, ukunze kuvuga ko Amerika ikwiriye guhagarika inkunga iha Ukraine muri iyi ntambara.
Mu gusubiza, yagize ati “Ni umuhezanguni. Ubutumwa bwe busa nk’aho buvuga ko Ukraine ikwiriye kuba igitambo. Ibi bituma twongera kugaruka ku kibazo cyo kwibaza uwirengera ikiguzi (cy’iyi ntambara) n’ukirengereye. Igitekerezo cy’uko Isi ikwiriye guhagarika iyi ntambara, ku bitambo bya Ukraine ntabwo ari icyo kwihanganirwa.”
Mu bihe bitandukanye, Vance yagiye agaragaza ko adashyigikiye inkunga Amerika iha Ukraine kuko aya mafaranga birangira agiye mu biganza by’abayobozi na za Guverinoma z’i Burayi zabaswe na ruswa, aho gushyira iherezo kuri iyi ntambara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!