00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Zelensky yavuze icyatuma arekura abasirikare ba Koreya ya Ruguru bafatiwe ku rugamba

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 13 January 2025 saa 12:16
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, yavuze ko yiteguye kurekura abasirikare babiri ba Koreya ya Ruguru bafatiwe ku rugamba, bagasubizwa i Pyongyang nawe bakamuha abasirikre ba Ukraine bafashwe nk’imfungwa z’intambara mu Burusiya.

Zelensky abinyujije ku rukuta rwe rwa X yagize ati “ Ku basirikare ba Koreya ya Ruguru batifuza gusubirayo hari ubundi buryo bubateganyirijwe ariko nanone abifuza gusakaza amahoro no gusubirayo bakavuga ukuri kuri iyi ntambara nta kabuza bazahabwa ayo mahirwe”

Urwego rw’umutekano rwo muri Ukraine, SBU rwatangaje ko umwe mu basirikare bafashwe yavuze ko yari azi ko agiye mu Burusiya mu myitozo atari azi ko agiye kurwana mu ntambara.

Ubwo bafatwaga, umwe yari afite ikarita y’igisirikare cy’u Burusiya yarahinduriwe umwirondoro, naho undi nta bimuranga yagiraga.

SBU yavuze ko ubwo abo basirikare babiri bafatwaga tariki ya 9 Mutarama 2025, bahise bajyanwa mu murwa mukuru, Kyiv aho bari kwitabwaho n’abaganga.

U Burusiya ntabwo bwigeze buhakana ko bwakoresheje abasirikare baturutse muri Koreya ya Ruguru mu ntambara buhanganyemo na Ukraine, ahubwo mu Ukwakira 2024, Perezida Vladimir Putin yatangaje ko ari umwanzuro bafashe mu kurwana ku busugire bw’Igihugu cyabo kandi ari uburenganzira bwabo kwifashisha abo basirikare.

Ku rundi ruhande nubwo Ukraine ishinja u Burusiya gukoresha abasirikare ba Koreya ya Ruguru ku rugamba, iki gihugu nacyo cyagiye gitahurwaho gukoresha abasirikare b’abanyamahanga biganjemo Abanya-Burayi, ndetse benshi bagiye bafatwa mpiri.

Uyu ni umwe mu bakekwaho kuba mu gisirikare cya Koreya ya Ruguru

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .