Abafatiwe ibihano n’iteka ryasinywe kuri uyu wa Gatandatu biganjemo abo mu ruganda ndangamuco nk’abahanzi, abanyamakuru n’abakinnyi ba filime.
Mu bahanwe harimo umukinnyi wa filime Nikita Mikhalkov, umuririmbyi Anna Natrebko, Margarita Simonanyan uyobora Televiziyo ya RT n’abandi.
Mu bihano bahawe harimo gufatira konti zabo za banki ziri muri Ukraine, guhagarika ibikorwa by’ubucuruzi hagati y’abo bantu n’abanya-Ukraine, kubabuza kwinjira muri Ukraine n’ibindi.
Ibyo bihano byatangajwe ko bizamara igihe cy’imyaka icumi. Mu kwezi gushize nabwo Zelensky yafatiye ibihano Abarusiya barindwi biganjemo abihayimana bo mu idini ry’aba-Orthodox.
Ni ibihano bifashwe mu gihe habura ukwezi kumwe ngo hashire umwaka u Burusiya butangije intambara kuri Ukraine, kuko yatangiye ku wa 24 Gashyantare 2022.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!