Nyuma yo gutsinda amatora, Zelensky yahamagaye Trump kugira ngo amwifurize ishya n’ihirwe muri iyi mirimo mishya agiye gutangira, anaboneraho kongera kumusaba gufasha igihugu cye guhangana n’ibitero bikomeye by’u Burusiya.
Muri iki kiganiro, Zelensky yagize amahirwe yo kuvuga na Elon Musk wari kumwe na Trump muri icyo gihe, ndetse anavugana n’uwo mukire aho yamushimiye ku ruhare rwe mu gufasha Ingabo za Ukraine ziri ku rugamba gukomeza kuvugana, binyuze mu gukoresha itumanaho rya ’Starlink.’
Ni ubwa gatatu Zelensky yari abashije kuvugana na Musk. Trump yakunze kuvuga ko iyo aza kuba ari ku butegetsi, bitari gushoboka ko intambara hagati ya Ukraine n’u Burusiya ishoboka, icyakora akavuga ko nubwo ihari, azayisoza vuba, gusa uyu mugabo ntiyatangaje ingamba azakoresha mu kugera kuri iyi ntego.
Bikekwa ko ashobora kuzasaba Ukraine kwemera guharira u Burusiya ibice bwafashe bingana na 20% by’ubuso bwahoze ari ubwa Ukraine mbere y’itangira ry’iyi ntambara, icyakora iki ni icyifuzo benshi mu baturage ba Ukraine batishimira na busa.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!