00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Zelensky yanenze Israel yatakambiye asaba intwaro ikavunira ibiti mu matwi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nzeri 2022 saa 06:22
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yavuze yatengushywe bikomeye n’uko Israel ikomeje kugaragaza ubushake buke bwo guha igihugu cye intwaro zirimo izo gukumira ibisasu biterwa n’ingabo z’u Burusiya.

Ibi bikubiye mu itangazo ibiro bya Perezida Zelensky byashyize hanze ku wa Gatandatu tariki ya 24 Nzeri 2022 ku kiganiro yagiranye n’Itangazamakuru ryo mu Bufaransa.

Perezida Zelensky yavuze ko na nubu atumva impamvu Israel itabahaye ubu bufasha, yemeza ko yatengushywe.

Ati “Mu byukuri sinzi ikintu cyabaye kuri Israel, naratunguwe kuko sinumva impamvu bataduha intwaro cyane cyane ikoranabuhanga ry’ubwirinzi.”

Intambara ihuza Ukraine n’u Burusiya igitangira muri Gashyantare Ukraine yahise isaba umusada mu bijyanye n’intwaro igihugu cya Israel, zirimo izo iki gihugu gikoresha mu guhangana n’abo muri Palestine zizwi nka “Iron Dome system”.

Yemeje ko ibiganiro yagiranye n’ubuyobozi bwa Israel ntacyo byagezeho kugira ngo igihugu cye cyivune umwanzi ugisumbirije.

Nubwo Israel yamaganye u Burusiya ku bijyanye no gushoza intambara kuri Ukraine, Zelensky avuga ko ifite ubwoba bw’uko yacana umubano ku buryo bweruye na Leta ya Moscow ari nacyo gituma itamufasha.

Israel kandi n’ubwo yemeye imfashanyo ku baturage ba Ukraine, iki gihugu kiyobowe na Minisitiri w’Intebe Yair Lapid nticyigeze cyijandika mu byemezo byo guhana u Burusiya.

Minisitiri Yair Lapid aherutse gutangaza ko yavuganye na mugenzi we wa Ukraine ku bijyanye n’ibiri kubera muri Kyiv ndetse avuga ko yihanganishije imiryango y’ababuriye ubuzima n’abakomerekeye mu ntambara.

Gusa ntiyigeze akuraho urujijo niba azatanga intwaro kuko yemeje ko bagiranye ibiganiro bya dipolomasi mu kureba uko intambara yarangira.

Perezida Zelensky yanenze Israel yatakambiye asaba intwaro ikavunira ibiti mu matwi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .