00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Zelensky yahumurije Abasirikare b’u Burusiya bazamanika amaboko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Nzeri 2022 saa 03:46
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yaburiye Abasirikare b’Abarusiya, abasaba gushyira intwaro hasi bagasubira iwabo, anamara impungenge abazemera kumanika amaboko ko bazafatwa ku buryo ntawe uzabahutaza.

Perezida Zelensky atangaza ibi mu gihe Vladimir Putin aherutse kwemeza itegeko rigena igihano cy’imyaka 10 muri gereza ku musirikare wese uzahirahira kuva ku rugamba cyangwa ntiyubahirize andi mategeko ajyanye narwo.

Mu rurimi rw’Ikirusiya, Perezida Zelensky yahamagariye abasirikare bo kwa Putin ko bashatse barambika intwaro aho kuzashinjwa ibyaha by’intambara ny’uma y’ibi bibazo.

Yemeje ko abazashyira intwaro hasi bazafatwa neza hagendewe ku byo amasezerano mpuzamahanga ateganya ndetse ko batazigera basubizwa iwabo.

Yavuze ko byaba byiza aho kugira ngo bazahitanwe n’ibitero karahabutaka bagiye kugaba ku ngabo z’u Burusiya.

Perezida Zelensky kandi akangurira Abarusiya gushyira intwaro hasi mu gihe amatora ya Referandumu yo komeka ibice bya Luhansk, Donetsk, Kherson na Zaporizhzhia agikomeje.

Ni amatora akomeje kunengwa n’abo mu Burengerazuba bw’Isi kuko bavuga ko abasirikare b’u Burusiya bari gukoresha iterabwoba kugira ngo abatora bemeze kwiyunga kuri iki Gihugu.

Izi mbwirwaruhame za Perezida Zelensky, zije mu gihe abaturage bo mu Burusiya bari kwigaragambiriza ubukangurambaga iki gihugu kiri gukora ku kwinjiza abandi Barusiya 300,000 mu ntambara.

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yaburiye Abasirikare b’Abarusiya, abasaba gushyira intwaro hasi bagasubira iwabo, anamara impungenge abazemera kumanika amaboko ko bazafatwa ku buryo ntawe uzabahutaza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .