00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Zelensky yahembye ‘Universal Music Group’ kubera uko yabaye hafi ya Ukraine

Yanditswe na IGIHE
Kuya 6 September 2022 saa 02:40
Yasuwe :

Perezida wa Ukraine, Vlodomir Zelensky yageneye igihembo sosiyete itunganya umuziki ya Universal Music Group kubera uruhare yagize mu gutabariza abagizweho ingaruka n’intambara iri muri iki gihugu.

Iki gihembo iyi sosiyete yahawe kizwi nka ‘Ukraine Peace Prize’.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 5 Nzeri ku cyicaro gikuru cy’iyi sosiye kiri i Brussels mu Bubiligi. Cyashyikirijwe umuyobozi wa Universal Music Group Frank Briegmann.

Universal Music Group ni imwe muri sosiyete zigenga zatanze inkunga kuri Ukraine, yerekana ko inashyigikiye ibihano by’ubukungu byafatiwe u Burusiya.

Universal Music Group yakusanyije asaga miliyali 10$ mu bitaramo bitandukanye yateguranye n’abahanzi bakorana, ahabwa impunzi z’Abanya-Ukraine.

Perezida Zelensky yahembye ‘Universal Music Group’ kubera uko yabaye hafi ya Ukraine muri ibi bihe by'intambara

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .