Igihe cyose uko mu bategetsi n’abiyamamariza kuyobora Amerika bavuze ku ntambara y’u Burusiya na Ukraine, Donald Trump ahita avuga ko itazamara amasaha 24 uhereye ku munsi azaba ageze muri White House.
Perezida Zelensky yatangaje ko nubwo we atazi uzatsinda amatora y’umukuru w’igihugu muri Amerika ariko yizeye ibisubizo kuri Amerika.
Yahakanye ibyo kuba ashyigikiye Visi Perezida, Kamala Harris, avuga ko ibiganiro yagiranye na Donald Trump ku wa Gatanu byavuyemo umusaruro.
Ati “Trump yanyibwiriye ko azaba ari ku ruhande rwacu ndetse azatera ingabo mu bitugu Ukraine.”
Yahamije ko Trump yari ashishikajwe no kumva uko ku rugamba byifashe n’ibyo Ukraine ikeneye.
Trump yigeze kuvuga ko azategeka Ukraine n’u Burusiya guhagarika intambara mu masaha 24, bagashaka ibisubizo mu nzira za dipolomasi, ariko Zelensky we avuga ko Trump atazi uburyo bwo guhagarika intambara.
Ku wa Gatanu Trump yahamije ko impande zose zifuza ko intambara ihagarara, ndetse hakagira amasezerano yumvikanwaho.
Yahamije ko n’iyo yaba amasezerano afifitse yaba ari meza ugereranyije n’uko ibintu bihagaze magingo aya.
Mu gihe yiyamamazaga ku wa Kane, Trump yavuze ko Zelensky ari we muntu wifuza ko Kamala Harris atsinda amatora kuko aba-Democrates bamaze kugaragaza ko bashyigikiye Ukraine mu ntambara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!