Ni amakuru yatangajwe n’ikinyamakuru Ukrainska Pravda gikorera muri iki gihugu.
Cyakomeje kivuga ko Dmitry Kuleba ashobora kuzasimburwa na Andrey Sibiga usanzwe ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije.
Ni amakuru Ukrainska Pravda ivuga ko ikesha umwe mu bakora mu biro bya Perezida Zelensky.
Ibijyanye n’iyirukanwa rya Dmitry Kuleba byatangiye guhwihwiswa muri Werurwe 2024 nyuma yo kwegura k’uwari Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Oleg Nikolenko.
Bivugwa ko Perezida Zelensky atishimiye umusaruro w’uyu mugabo mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga.
Mu gihe ibi byaba bibaye ukuri, Dmitry Kuleba yaba abaye Minisitiri wa gatanu uheruka kwirukanwa nyuma ya bagenzi be: Olga Stefanishina, Aleksandr Kamyshin, Denis Maliuski Ruslan Strilets. Bose birukanywe muri iki cyumweru.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!